Rusizi: Abakora Uburaya batarandura barasaba urukingo rwa Hepathite B

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bagore bakora uburaya mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, ubwo baganiraga  n’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA, mu rwego rwo gukangurira abakora umwuga w’uburaya kwirinda ubwandu bushya bwa SIDA.

Abatuye mu Bugarama baremeza ko uburaya buri kwiyongera ku buryo bukabije, ibintu ngo biterwa ahanini n’imiterere y’uyu mujyi ukunze kuba urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu bitandukanye .

Madamu  Shakila umuyobozi wa Koperative “ABIYEMEJE GUHINDUKA”, yatangaje ko mu Murenge wa Bugarama haboneka indaya nyinshi ziturutse imihanda yose zije gukora umwuga w’uburaya ngo zibone amaramuko.

Ati:”Hano mu Bugarama haboneka hafi abagore bakora umwuga w’uburaya bakabakaba hafi 480, muribo 280 bafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA.Impamvu SIDA iri ku gipimo cyo hejuru nuko hari urujya n’uruza mu  isoko mpuzamahanga rya ‘Bugarama Cité,  riri mu Murenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi, rihuza u Rwanda, u Burundi na Kongo.Birumvikana ko muri abo bantu batandukanye hataburamo abafite uburwayi badakozwa agakingirizo, baba bifuza kumanuka kizimbabwe.”

Mu kiganiro n’abagore  bakora umwuga w’uburaya ,benshi mubo twaganiriye bashimangiye ko abakora uburaya muri aka karere atari abahavuka kuko ngo abenshi baturuka hirya no hino iyo za Nyamasheke na Karongi ngo hari n’abava mu mujyi wa Kigali ari nabo bavuga ko biganje cyane.

Bamwe mu bakora uburaya twaganiriye muri aka karere ka Rusizi batubwiye ko hari bagenzi babo bibumbiye hamwe ubu batangiye kwiteza imbere.

Umwe muribo yagize ati:” Biterwa n’ubukene, nkanjye nabitangiye numva ntazabikomeza ariko kubireka byarananiye  ariko hari bamwe bakoze amakoperative ubu barakora rero natwe tubonye amahirwe nk’ayo byadufasha.”

Undi nawe yagize ati :”Njyewe mbimazemo imyaka 4, byarantunguye kuko nakoraga mu kabari nkabikora rimwe na rimwe ariko nyine ubu nicyo kintunze.”

Aba batwaganiriye bose bavuga ko batabayeho neza kuko amafaranga bakorera atabahaza kuko aba ari macye bose bemeza ko babonye ikindi bakora babivamo.Akaba ariyo mpamvu bituma bemera gukorera aho ngo babone menshi abana babone imibereho cyangwa ngo bishyurirwe ishuri.

Ikindi bahurizaho ni uko abagabo bava mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo bari mu batuma batava muri ubu buraya kuko ngo babaha amafaranga menshi.

Bamwe mu batarandura agakoko gatera SIDA, barasaba leta kubakingira indwara z’igituntu na Hepathatite B,  ngo bazakomeze kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko   hari hagunda ziteganyirizwa aba bakobwa bakora umwuga w’uburaya harimo no  kwegerwa bakaganirizwa.Ngo  hari ikigo k’imyuga batangije kitwa ‘BAHO NEZA’, kugirango  babashe guhanga imirimo .Naho ku kibazo cy’urukingo rwa hepathite B, Kayumba Ephrem, meya wa Rusizi yavuze ko bari kuvuga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, abatarabonye urukingo bakaruhabwa.

Abakora uwo mwuga  mu Murenge wa Bugarama bemeza ko babureka ariko abandi bavuga ko naho wamuha iduka yakomeza akabikora nk’uko byagiye bigaragara  nko kuri bamwe bagiye babona abagabo babashyira mu ngo bikarangira bigarukiye mu buraya.Ngo hakaba n’abandi  bigishijwe imyuga nko kuboha imisatsi ariko bakarenga bagakomeza kubikora.

 

 2,026 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *