Ibyo HEC, yasabye FATEK igeze kure ibyuzuza

 

Mu gihe mu minsi ishize Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (High Education Council, HEC) yafungaga ishuri rikuru ryigisha Iyobokamana (Theology) rya ADEPR, yabasabye ko bakuzuza ibisabwa nyuma ikabona kubafungurira imiryango, kuri ubu imyiteguro bayigeze kure.

Ubwo ikinyamakuru Gasabo cyasuraga iyo kaminuza kigatambagizwa hirya no hino mu bice biyigize cyasanze  hari intambwe yateye mu kubona ibikoresho yasabwe na Minisitiri y’uburezi( HEC). Hakaba hasigaye  gusa kunoza amashuri bazigiramo .

Nkuko umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza Dr. Karake yabidutangarije, yavuze ko aho ibikorwa byo kuzuza ibisabwa nkuko babisabwe na HEC hashimishije.

Ibyo mubona hasi ni ibitabo byuzuye mu isomero

Kugeza ubu. Bamaze kuzuza isomero (Library) ndetse n’aho abanyeshuri bazigira bamaze gutanga isoko ku buryo ubu ikibatindije ari icyangombwa cyo gusana gitangwa n’Umurenge.

Uretse FATEK yari yafungiwe imiryango, hari n’andi mashuri makuru yigishaga Iyobokamana mu itangira ry’uyu mwaka wa 2019 mu kwa Gatanu nayo yaje gufungirwa imiryango n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza.

Mu 2015, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) yashyizweho ariko isanga amashuri yigisha Iyobokamana menshi akora arimo nka New Life Ministries, Kigali Faculty of Evangelical Theology (FATEK), World Mission University (Kagugu), Authentic Kingdom University (AKU ya Zion Temple), African Theological University (Anglica Kabuga) uretse Kibogora Polytechenic na PIAS ni zo Kaminuza kugeza ubu zigisha Theology kubera yuko zifite andi mashami atari aya Theology mu gihe ibindi bigo bidafite andi mashami yose HEC yazifungiye imiryango.

Nyuma yuko abanyeshuri bafungiwe ayo mashuri, bakomeje baduhamagara kugira ngo tubagezeho amakuru, twagerageje gushaka amakuru muri ayo mashuri bafunze kugira ngo dutange inkuru z’imvaho z’ukuri.

Tumaze iminsi tugenda muri ayo mashuri tunabaza aho bigeze, twasuye Kigali Faculty of Evangelical Theology (FATEK mu Kagarama), twasanze ibikorwa bigeze kure cyane.

Twasanze bari mu bikorwa bitandukanye byo kuzuza ibyo HEC yabasabye birimo Isomero rijyanye n’igihe turimo (Library) ifite E-Learning kandi hari na Interineti ihoraho, icyo gikorwa cyo gutunganya Library kirasozwa mu Cyumweru kimwe hanyuma iryo somero rikaba intangarugero.

Igikorwa cyo gutunganya Computer Lab nacyo kigeze kure Computers baguze 50 zisanga izindi 20 ntabyo bavuze ko nyuma y’ibyumweru bibiri bizaba byarangiye.

Ikindi basabwe na HEC ni amashuri magari ane (4) afite intebe nziza kandi afite amakaro na purafo igendanye n’igihe, ibyo bikorwa nabyo biratangira mu cyumweru gitaha.

Basabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagarama kubemerera bakagura amashuri bafite barabibemerera, ako kazi ko kuvugurura ayo mashuri kazatangira ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2029, icyo gikorwa nacyo baravuga ko cyizamara ukwezi kumwe.

Ikindi HEC yabasabye ni ukugira ibwihero bwinshi kandi bugezweho kandi bugaragaza ubwihero bw’igitsina gabo n’ubw’igitsina gore, basabwe kandi kugira umuriro w’amashanyarazi uhoraho n’amazi mu kigo hose kugira ngo isuku ibe ihagije.

Muri make abayobozi batweretse byose kandi imirimo iragenda neza, mu by’ukuri abanyeshuri ba FATEK ntibizarenga amezi abiri bataramenyenshwa uko bimeze, hari icyizere gifatika.

Andi mashuri twasuye ni New Life Ministries na bo bageze kure kimwe na African Theology y’Abaporoso na bo imyiteguro yabo igeze heza.

Iyi kaminuza ya FATEK ,  ije ikenewe cyane nyuma y’uko insengero zitubatse neza zafunzwe mu Rwanda, amadini n’amatorero bigasabwa kugira abigisha ijambo ry’Imana babyigiye.

Nkuko twabivuze hejuru ishuri rikuru  rya FATEK ryatangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri tewolojiya, kizatanga igisubizo ku bigishaga ijambo ry’Imana batarabyigiye cyangwa babifiteho ubumenyi budahagije.

Nyirubutagatifu Vedaste

 

 1,466 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *