Uko itangizwa ry’icyumweru Polisi yahariye ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya ruswa ryagenze mu Ntara

Ku wa mbere tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo cyateguwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo ngarukamwaka y’ibikorwa bigamije iterambere n’umutekano birambye.

Umuhango wo gutangiza icyumweru Polisi yahariye ubukangurambaga ku kurwanya iki cyaha cya ruswa wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru; ukaba waritabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel Gasana, Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International – Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga  Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo; n’ Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi .

Usibye ku Kacyiru; mu Ntara z’Igihugu na ho habereye ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya ruswa; aho Polisi n’Abafatanyabikorwa bayo bagiranye ibiganiro n’abaturage; babigisha ingaruka za ruswa; kandi babasaba kuyirinda no gutungira agatoki Polisi aho bayikeka.

Ibiganiro n’Abanyeshuri

Polisi yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga mu bigo bitandatu byibanze ku ngaruka za ruswa; haba ku iyitanga n’uyakira; ndetse n’ingaruka igira kuri serivisi n’iterambere muri rusange.

Ibigo Polisi yatanzemo ibiganiro kuri ruswa ni : Urwunge rw’amashuri rwa Ibuka n’urwitiriwe Mutagatifu Raphaël (Ngororero), Urwunge rw’amashuri rwa Nyamyumba n’urwa Trinité (Rutsiro), Ishuri Ryisumbuye rya Nyanza (Nyanza), Urwunge rw’amashuri rwa Rango (Bugesera) n’ Urwunge rw’amashuri rwa Buyoga (Rulindo).

Aganira n’abiga mu Ishuri ryisumbuye rya Nyanza, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Ndayisabye yababwiye ko ruswa idindiza iterambere n’ubukungu; kandi ko igira ingaruka ku mitangire ya serivisi.

Yababwiye ati,”Kuba Polisi yaje kubaganiriza kuri ruswa ni ukugira ngo mumenye ingaruka zayo; bityo mukure muyirinda; kandi muyirwanye. Nimukura muyirinda muzaba Abaturage beza baharanira iterambere rirambye ry’Igihugu.”

Inteko rusange z’Abaturage

Ubwo hatangizwaga icyumweru Polisi yahariye ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya ruswa; kuri uwo munsi Polisi yagiranye ibiganiro n’abaturage hirya no hino mu gihugu aho bari bateraniye mu nteko rusange, ibakangurira kwirinda ruswa y’uburyo bwose; akarere ka Kamonyi akaba ari hamwe mu habereye ubu bukangurambaga.

Mu butumwa Umuyobozi w’Agateganyo wa Polisi muri aka  karere  (Kamonyi), Chief Inspector of Police (CIP), Thelesphore Dukuzumuremyi yagejeje ku batuye akagari ka Kigambe, umurenge wa Gacurabwenge yabasobanuriye icyo ruswa ari cyo;  aha akaba yarababwiye ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga, mu kigo cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw’undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi, cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 633 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yavuze ko iyi ngingo ikomeza ivuga ko gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu na byo bifatwa nka ruswa; ndetse yongeraho ko gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu na byo ari ruswa.

CIP Dukuzumuremyi yasabye abatuye akagari ka Kigambe kwirinda ruswa y’uburyo bwose; kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batungira agatoki inzego zibishinzwe aho bayikeka.

Yababwiye ko umuntu ufite amakuru yerekeranye na ruswa yayatanga kuri nimero za telefone zihamagarwa ku buntu  997; bakaba ndetse banayatanga mu zindi nzego zifite aho zihurira no kurwanya iki cyaha zirimo Urwego rw’Umuvunyi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ahandi Polisi yaganiriye n’abaturage ku kwirinda ruswa: Umurenge wa Byimana (Ruhango), Gashonga (Rusizi) n’ahandi.

Ibiganiro n’Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare

Na none kuri uyu munsi w’itangizwa ry’icyumweru Polisi yahariye kurwanya ruswa; hirya no hino mu gihugu yagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare byibanze ku kuyirinda n’ubufatanye mu kuyirwanya.

Akarere ka Gisagara ni hamwe mu ho byabereye. Aganira n’abakorera iyi mirimo hirya no hino muri aka karere, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) John Nsanzimana yabasabye kwirinda kwaka, gutanga no kwakira ruswa; abagaragariza ingaruka zabyo zirimo kuba uhamwe n’iki cyaha afungwa; kandi agacibwa ihazabu.

Yaburiye Abamotari bica amategeko y’umuhanda; igihe bafashwe bagatanga ruswa kugira ngo be kubihanirwa; agira inama abakora iyi mirimo bari aho kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde ibyo bihano, ndetse n’ibindi bibazo byaterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubutumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kurwanya ruswa ni bwo Polisi yahaye abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu mirenge ya Butaro, Kivuye ,Gatebe ,Rusarabuye ,Cyanika na Gahunga (Burera); ibi biganiro bikaba kandi byarahawe abakorera mu murenge wa Gatsata (Gasabo) n’ahandi mu gihugu.

police.gov.rw

 1,246 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *