Butamwa TVET School yiyemeje gukomeza gusigasira uburezi bufite ireme

Muri iyi minsi usanga abana benshi bishimira kwiga imyuga ndetse bamwe bashobora kuva mu Karere kabo bakajya kuyiga kure, bitewe n’ubumenyi bashaka kuri icyo kigo . Ni muri urwo  rwego , Arkidiyosezi ya Kigali  ibinyujije muri CARITAS yigisha urubyiruko imyuga itandukanye  mu kigo cya Butamwa TVET.

 

 

 

Jean Marie Vianney Rwigira, umuyobozi w’iri shuri yemeza ko , uko urubyiruko rwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bizabaha amahirwe abafasha kugabanya ubushomeri bukunze kugaragara kuri bamwe mu rubyiruko bize amashami atabemerera kubona akazi vuba.

Jean Marie Vianney Rwigira ati: “Ikigo cyacu kiri muri rwego rwa Level 1.Hari igihe tugira abanyeshuri biga  igihe cy’amezi atatu, atandatu  , icyenda  cyangwa  se umwaka bitewe n’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda  twagize . Kimwe n’andi mashuri yigisha imyuga Butamwa TVT, yigisha ubwubatsi, ububaji, ubudozi, gukora amashanyarazi, , gukora imisatsi no gusudira. Barateganya ko mu mwaka utaha bazajya bigisha  ibijyanye n’amahoteri .

 

 

Nkuko nabisobanuye hejuru hafi abana biga hano 75% bishyurirwa n’imishinga itandukanye .Kwiga igihe gito biterwa n’umushinga uba wateye inkunga urwo rubyiruko bitewe n’icyiciro umufatanyabikorwaga yahisemo.Urugero   hari  igihe  haboneka  umushinga  uvuga uti , twe tugiye  gufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo kwiga kudoda mu gihe cy’amezi 9. Nuko umushinga uba uteye kimwe nuko hashobora kuboneka umushinga uvuga ko ugiye kwigisha , abana bacikishije amasomo yabo batarangije level 5 mu gihe cy’umwaka  .Ntushobra kongera igihe cyangwa ku kigabanya.

Jean Marie Vianney Rwigira,  ati “Mu minsi iri imbere tuzatangiza ishami ry’amahoteri , nkuko twabisabwe na DWA, turi  kongera ibikoresho  bijyanye no kwigisha iryo shami kandi tubigeze kure.Ngirango nawe wabyiboneye , bimwe mu bikoresho bijyanye no kwigisha iryo shami ryarabiguze, dutunganya igikoni dushyiramo amakaro, n’utubati twometse ku bikuta, reba ayo mafoto  hasi y’ibyo tumaze kugeraho”

 

 

Butamwa TVET school, ifite inyubako zirimo amashuri , abanyeshuri bigirano, atelier zitandukanye ndetse n’inzu zo gucumbikira abanyeshuri.Dortoir y’abakobwa ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri hafi 300 naho iya bahundu ni hafi 200.Kandi buri dortoir, ifite  amacumbi yaba animateurs.Byumwihariko kuri dortoir y’abakobwa hari “Icyumba cy’abakobwa”,gifite ibikoresho byose  bifasha umukobwa  kwiyitaho igihe yagiye mu mihango.

Ikigo gifite ubutaka bunini  hagati y’amashuri hari inzira z’amabuye.Butamwa TVET ifite imirima mu gishanga aho bahinga imboga abanyeshuri barya ndetse bakorora inka  n’ingurube ku buryo ibivuyemo byunganira ikigo.

Jean Marie Vianney Rwigira ati: “Kubera ko igihe kinini abana  bakimara muri za ateliers bimenyereza ibyo biga bituma bamenya umwuga vuba.Ni muri urwo rwego , ushobora gusanga inzugi n’amadirishya basugiye.Hari imyambaro idoderwa hano.Nta kuntu twaba dufute ishami ry’ubudozi ngo duhindukire tujye kudodesha hanze.Imyenda abanyeshuri bambara hano ( uniformes), barazidodera.Kimwe n’ibivuye mu buhinzi n’ubworozi byose tubibarira muri “Unit production”.Byose byinjiza amafaranga yunganira minerval y’abanyeshuri.”

 

Uwitonze Captone

 2,123 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *