Ubuhinzi bw’imyumbati bwongereye umusaruro
Nyuma y’aho Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, gitangaje ko ikoreshwa ry’imbuto zihinduriwe uturemangingo fatizo rizagabanya indwara zifata imyaka kandi bikongera umusaruro, bamwe mu bahinzi b’imyumbati bavuga byatumye bongera ingufu mu guhinga imyumbati.
Gahunge Eric , umuhinzi w’imyumbati m Karere ka Nyanza avuga ko bari bamaze igihe bahinga imyumbati ariko nta musaruro uhagije babona , ariko kuba MINAGRI yarafashe ingamba zo gushaka imbuto nziza bongeye kwigirira icyizere cyo guyihinga .
Ati: “Njyewe mbere mpinga ibihingwa bitandukanye ntaratangira guhinga imyumbati nk’igihingwa kimwe natoranyije, sinabashaga kubona amafaranga yo kwishyurira abanyeshuri, ariko ubu ndayabona nkishyurira abana batatu mfite biga mu mashuri yisumbuye, ndetse kubera iki gihingwa nkaba naraguze Inka umwaka ushize y’amafaranga y’u Rwanda 450 000 ndetse ubu ikaba yarabyaye, abana banywa abata kubera guhinga imyumbati.”
Mukamutari Vestine umuhinzi w’imyumbati ukomoka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, nawe avuga ko ubuhinzi bw’imyumbati bwamufashije kubaka icumbi ryo kubamo we n’umuryango we avuye mu nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro.
Ati: “Rero igihingwa cy’imyumbati cyamvanye kure kuko usibye kumfasha kwihaza mu biribwa jye n’abana banjye umugabo yansigiye, iki gihingwa cyamfashije kubaka inzu ku muhanda y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni ku buryo navuye mu nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro nararagamo n’abana batatu umugabo yansigiye (umupfakazi) rimwe na rimwe twanatekagamo mu gihe cy’imvura”.
Kuba imyumbati yaragiye yibasirwa n’uburwayi byatumye n’igiciro cy’ifu y’ubugari mu myaka ine ishize cyarikubye hafi inshuro enye. Abaguzi bavuga ko iki ari ikibazo kibakomereye.
Indwara zateye mu myumbati kugeza ubu zatumye uruganda rutunganya ibiyikomokaho rwa Kinazi Cassava Plant kuri ubu rukora ku rugero rwa 50% by’ubushobozi bwarwo.
Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Athanase Nduwumuremyi, yavuze ko bamaze imyaka hafi itanu bakora ubushakashatsi ku mbuto nshya y’imyumbati ihinduriwe uturemangingo fatizo bakaba bayitezeho kwihanganira indwara n’imihindagurikire y’ibihe.
Yamaze impungenge abibaza niba nta ngaruka byabagiraho bakoresheje ibihingwa byahinduriwe uturemangingo fatizo hakoreshejwe tekiniki zigezweho zo guhindura ibinyabuzima ibizwi nka GMO (Genetically Modified Organism).
Ubuhinzi bw’imyumbati mu Rwanda bwazanywe n’Ababiligi mu mwaka w’1930. Imyumbati ni igihingwa ngandurarugo kiri ku mwanya wa gatatu nyuma y’ibijumba n’ibitoki. Mu myaka icumi ishize umusaruro w’imyumbati wagiye ugabanuka bitewe ahanini n’indwara, ibyonnyi n’ibura ry’imbuto zihanganira indwara.
Imyumbati ibamo ikinyabutabire cya hydrocyanic acid iki kikaba ari uburozi ku muntu, ndetse bushobora no kwica. Gusa iyo utetse imyumbati, izwi ku izina ry’imiribwa uburozi buvamo, nuko ifunguro rikaba ritunganye. Niyo mpamvu guhekenya imyumbati ugomba kubyitondera cyane cyane iyo atari iyo wihingiye ngo ube uzi ubwoko bwayo kuko habaho n’iyivamo ubugari nyamara wayihekenya ukumva iryohereye nyuma ikaza kukugaragura.
Nubwo tutavuze ku isombe, dore ko naryo rikomoka ku bibabi by’imyumbati (nubwo mu Rwanda tumenyereye isombe riva ku gisombe) naryo ni byiza kuriteka rigashya ndetse amazi ya mbere ushatse wayamena ndetse ukariteka ridapfundikiye.
Imyumbati itekwa mu buryo bunyuranye. Ushobora kuyigereka ku bishyimbo, ushobora kuyitogosa yonyine ukayishakira uburisho ndetse ushobora no kuyiteka ifiriti.
Ubugari bw’imyumbati bufite zimwe mu ntungamubiri ariko zitaboneka mu miribwa, gusa muri macye bwo kuburya kenshi si byiza. Tuzagira igihe cyo kubuvugaho birambuye, ndetse tuzagira n’igihe cyo kuvuga ku isombe.
Uwitonze Captone
2,427 total views, 2 views today