Rubavu:Umujyi w’ubukerarugendo n’iterambere ryihuze
Bamwe mu batuye cyangwa batemberera mu Karere ka Rubavu bavuga ko ari Akarere keza kuko gafite igice cy’amakoro cyera ibirayi n’ibindi bihingwa .Akaba ari umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umujyi wa Rubavu uzwi cyane nka Gisenyi uri ku birometero 154.7 uvuye i Kigali. Ukinjiramo ubona ko ari umujyi urimo kubakwamo amazu menshi ajyanye n’igihe tugezemo .
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko umujyi wa Rubavu ufite ibikorwa remezo byinshi birimo imihanda, inyubako, nyinshi zitandukanye, inganda ndetse n’amazi n’ikigo abantu bategeramo imodoka .
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ( Photo:Gasabo)
Meya Habyarimana ati “Amazu y’ubucuruzi yaravuguruwe, amabanki akorera mu mujyi wa Kigali, hafi ya yose afite amashami hano. Rubavu nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali wateje imbere ubukerarugendo n’ishoramari. Dufite gare y’ikitegererezo , nuko turi mubihe byo kwirinda no guhangana n’icyorezo cya COVID-19, naho mu bihe byiza iyi gare yorohereje abantu gukora ingendo bashobore kwisanzura mu bikorwa byabo.”
Meya Habyarimana akomeza avuga ko nyuma yo kubaka gare hubatswe n’ibindi bikorwa by’amajyambere birimo kongera amazi n’amashanyarazi mu batuye akarere ndetse n’imihanda irimo kubakwa mu rwego rwo guhindura isura y’umujyi uri mu yunganira umujyi wa Kigali.
Meya Habyarimana avuga ko mu rugendo rw’icyerekezo cy’iterambere 2020, imibereho y’umuturage wo hasi yazamutse ashobora kwivana mu bukene, ubukungu buriyongera bituma nawe agira uruhare mu bibateza imbere.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi batuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Rubavu babwiye ikinyamakuru Gasabo ko ingamba nziza Leta yafashe, zo guteza imbere umuturage nko kwizigamira , kujya mu bimina, Ejo Heza na VUP, zagiye zituma ibikorwa byabo bitera imbere ku buryo imibereho yabo yahindutse.
Urugero , hari santere z’ubucuruzi nka Mahoko n’izindi …Aho ubucuruzi bwarushijeho gutera imbere, bituma utwo tuce duturwa cyane, ahari ibihuru n’amashyamba bisimburwa n’inyubako z’amagorofa.
Uretse ubucuruzi bukorerwa imbere mu gihugu, abatuye Akarere ka Rubavu banishimira ko ingamba zafashwe na Leta mu koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya Gisenyi na Goma yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, biri mu byazamuye ubukungu bagezeho muri iki gihe.
Guteza imbere ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ndetse no kongera ishoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo ni bimwe mu byatumye umuvuduko w’iterambere ry’aka karere wihuta.
Uretse kuba Umujyi wa Rubavu uri no mu mijyi 6 yunganira uwa Kigali, aka karere kiyemeje no kuba irembo ry’ishoramari n’ubukerarugendo bwo mu mazi no ku nkengero zaho bitewe n’imiterere yako ikora ku kiyaga cya Kivu. Abikorera bakaba bashishikarizwa gushora imari mu mishinga inyuranye kandi n’abaturage babone imirimo bashobore gutera imbere.
Nubwo Rubavu ifite ubwiza butandukanye , mu bwiza gakondo bubereye ijisho, twavuga Umusozi w’ubukerarugendo wa Rubavu . Uyu musozi uri ku gasongero .Iyo uwuriho uba witegeye Umujyi wa Rubavu na Goma muri Congo .
Uwitonze Captone