Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sports bakomeje kwamagana ikinyoma cya Munyakazi Sadate
Ibihe bihishira ukuri, ariko igihe kivumbura ikinyoma. Ibi nibivugwa mu ikipe ya Rayon sports iyobowe na Munyakazi Sadate wayigabiwe na Muvunyi Paul.
Amakuru yatangajwe kuva Munyakazi Sadate yagabirwa Rayon sports ni menshi kandi yerekana ko ibikorwa bye bizoreka ikipe. Intangiriro za Sadate mu ikipe ya Rayon sports zashinjaga abo asimbuye ubujura, bidateye kabili aba yiyemeje gutema no gutwika ishyamba nabaririmo.
Umwe mu bafana ati :’’Ubu rero Sadate biboneka ko ntaho aganisha ikipe, hashingiwe ko agirwa inama na Munyabagisha Valens wigeze kuyobora Rayon sports akayigira koperative bikamunanira akirukana umutoza Raul Shungu waje kurega akanatsinda, icyo gihe umunyamategeko yari Me Zitoni Pierre Claver. Ubu birerekana ko Sadate yatangiye kuvumburwaho amakosa, kuko yaje mu ikipe ntacyo afite ashaka kuyikiriramo imwishyurira amadeni.’’
Rwamamara ati :’’Abafana bagenzi banjye twaganiriye ku munsi wejo batangaje ko iyo Sadate akoze ikosa akavumburwa ahita ahimba umufatanyabikorwa basinye amasezerano, aha byerekana ko ayo masezerano aba ari baringa kuko nta munyamategeko uba uhari biba ari ibye gusa. Undi mufana we yatangaje ko fan club yitwa The Blue winners yahagaritswe na Sadate kuko yanze kongera gutanga
ibihumbi magana atatu na mirongo itanu by, u Rwanda(350000frw)bagahitamo gutana ibihumbi ijana by, u Rwanda(100000 frw) , urumva rero bidakosowe byazazana amakimbirane. ‘’
Undi mufana yatangaje ko uwitwa Habarugira Vital yihaye guhuza Sadate na The Blue Winners ariko bikamunanira. Amakuru ava ahizewe ni uko ntawuziyunga na Sadate atabanje gusaba imbabazi kandi akabikorera ku Radio nkaho yanyujije amagambo mabi asebanya. Abafaba ba Rayon sports bakaba basaba ko Sadate yakorerwa ingenzura ry, umutungo cyane ko abo ashinja kwiba ntacyo bibye, mugihe we yerekana ko yinjiza amafaranga akura mubafatanyabikorwa.
Vital Habarugira , ugiye kugirwa visi perezida wa Rayon Sport ( Photo:net)
Hafi abafana bavuga ko imishinga Sadate yavuze yose ikeneweho kwerekanwaho icyo yinjirije ikipe. Kuba rero Sadate atangiye kwirukana abafatanyabikorwa bari bafite akamaro birerekanako ntaho yageza ikipe. Sadate niwe uyoboye Rayon sports agakumira abayiyoboye nabayikiniye kuyireba yakiriye umukino. Ubu bikaba byerekana ko Sadate yatumiye inteko rusange ikumira abafana kugirengo abeshyeko yashyizeho ubuyobozi busimbura ubundi. Abafana bamaganye Habarugira Vital kugirwa visi perezida kuko inyitwarire ye igayitse. Abatabara mube hafi.
Nyirubutagatifu Vedaste
1,097 total views, 1 views today