Mu gihe amasiha rusahuzi, yitabye PAC byaba byiza RIB igiye itumirwa

Nubwo Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), idahwema gutumira ibigo bya leta na Minisiteri ngo basobanure uko umutungo wa leta bawugize akarima kabo,  ntibihagarara ahubwo barushaho gukaza umurego kuba amasiha rusahuzi.Bamwe mu bumva ko hari ibigo cyangwa abayobozi runaka bitabye PAC, bavuga ko byaba byiza mu gihe batumijwe RIB, yaba irekereje ku muryango .

Naho ubundi bizakomeza gutyo abantu basahura bitaba PAC, birangire gutyo.

Biravugwa ko  muri uku kwezi kwa Nzeli 2020,  hafi  abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 batangiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).

Ngaho nimunyumvire namwe nimurangiza mukore analyse :”Ibyo bigo 13 bivugwaho kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo wa Leta, byiharira hejuru ya 6o% by’ingengo y’imari y’igihugu” .

Abo ngo ni babandi mubona  bagenda muri za V8 , abana babo biga muri USA, Europe n’ahandi ,naho RRA yongera imisoro umunsi ku wundi .Bwacya ukumva RRA na WASAC, bavugwa mu gukoresha nabi imari ya leta!

Umwaka ushize mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo ku wa 12 Gashyantare 2019; Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyageze ku ntego cyihaye mu gukusanya imisoro n’amahoro mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018-19 (kuva muri Nyakanga-Ukuboza 2018), imbogamizi zikiriho zikaba ziri ku banyereza imisoro mu bucuruzi butemewe n’abadasora uko bikwiye, ariko birinze kuvuga ko nabo bajya bitaba PAC, gusobanura uko bavugwa mu gukoresha nabi imisoro y’abaturage.

Ko buri mwaka  umugenzuzi w’Imari ya leta , avuga abanyereje ibya leta ntibahanwe . Izo raporo za auditeri zimaze iki? Guhora babitangaza, ngo bitabye PAC, nta bihano nta ngamba, bimariye iki abanyarwanda?

 

 1,102 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *