Munyakazi Sadate uyobora ikipe ya Rayon sports ntabwo yasinye kuri Status ziyigenga.

Bamwe mu bafana ba Gikundiro bavuga ko inkubiri y’ inteko rusange yo mu ikipe ya Rayon sports  itujuje ibyangombwa.

Munyakazi Sadate (Photo:net)

Bati:” Munyakazi Sadate amaze kubona ko asigaye wenyine muri Komite bari bafatanije kuyobora ikipe ya Rayon sports, yaje kugirwa inama na Munyabagisha Valens afatanije na Me Zitoni bashyiraho  abo bazitegekera uko bashatse. Munyakazi Sadate akaba yavumbuweho ko atagomba kuyobora umuryango mugari wa Rayon sports.’’

 

Impamvu ngo ni  kuba atagaragara mu basinye nka bamwe mu banyamuryango.Bamwe muri abo bafana n’abakunzi bavuga ko  Sadate yandagaje abanyamuryango akabibasira akabita inyeshyamba bitabashimishije akaba ari iturufu yakoresheje ashaka kwigizayo bamwe .

Bati:” Ubu rero Sadate yakoze amakosa yo gushaka guheza abanyamuryango, abashishoza batangiye kuvumbura ko yabitewe ni uko atari umunyamuryango, kongeraho ko gutumira fan club ngo ihagararire abanyamuryango binyuranije n, itegeko ryayishinze 1965.Ubu ikipe ya Rayon sports yugarijwe n, ibibazo byingutu bishingiye ku miyoborere mibi. Abandi nabo bakagira bati”ubundi se ko nizo fan club yishingikiriza batabanye neza?”

Ngo  kuba Rayon sports Sadate yarayifashe nka MK Card nibyo bimutera kuyizunguza mu nyungu xe bwite.

Bati:”Ntibyumvikana ukuntu  Sadate yahaye ikipe ya APR fc abakinnyi batatu:Mutsinzi Ange Jimmy yabeshyeko yamucitse, Imanishimwe Djabil yabeshyeko agiye muri Kenya  bikibazwa niba muri APR ariho muri Kenya? Bukuru Christophe yamwimye amasezerano ifaranga aguzwe  aryishyirira kuri konte ye. Amafaranga yasabye muri fan club The Blue winners akajyanwa na Nkubana Adrien nayo akayashyira kuri konte ye muri Cogebanque. Uburero ngo kuba yatumiye abo yagiriwemi inama nabo yita inkoramutima ni ukugirango atazabazwa amakosa yose amaze gukora. Abareyo barasaba ko bayoborwa nabanyamuryango bazwi.”

 2,542 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *