E.S.Gahunga yatahuye ibanga ryo gutsindisha Abanyeshuri: Gushyira imbere imyitwarire myiza

Umuyobozi w’iri shuli past.Bayingana , ikinyamakuru GASABO  ko rimwe mu mabanga bifashisha mu kuba intangarugero  ari ukwibanda ku Kinyabupfura, ugukunda abanyeshuri byiyongeraho kubakundisha Imana, kubana na bo buri munsi no kubabera urugero rwiza.

 

 

Yagize ati “Ibanga nta rindi, ritari ugukunda abana turera tukabakundisha n’Imana.  Mu bijyanye no kwiga burya abana bagomba kugira uwo bareberaho; twebwe iyo tugiye mu burezi  tukabana na bo, tugasangira amasaha 24/24, umunsi ku wundi.”

Yakomeje ashimangira ko indangagaciro bigisha abana ziri mu bishyigikira inzozi n’inshingano bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi. Indangagaciro bibutswa buri gihe zirimo  ikinyabupfura, kwigirira icyizere, isuku n’izindi ziyongeraho guhabwa amasuzumabumenyi (tests) ateguye ku buryo bw’ikizamini cya Leta buri ku wa gatatu w’icyumweru.

Mu bigo byose mu Rwanda  hari inndangagaciro na Kirazira ni muri urwo rwego  abanyeshuri baganirizwa ku ndangagaciro nyarwanda na kirazira zikanahuzwa n’ubuzima babayeho ku ishuri, kandi bagasobanurirwa n’uburyo bibafasha gutegura  ubuzima bwabo bwejo.

Past.Bayingana  ati “No mu masomo umwana umwereka ko bidahagije gutsinda ahubwo agomba no kuba ari umuntu, akunda Imana. Ntiyakunda Imana atabona adakunda bagenzi be bigana. Abo bagenzi be iyo abakunda, barigana bagafashanya ugasanga bari kuzamukira hamwe.”

Ikindi ababyeyi bagomba gukurikirana abana babo no ku ishuri , ntibabe tereriyo ngo directeur cyangwa mwarimu yigwarize .oya twese tugomba gufashanya .

Ati “Ishuri ryonyine ntirihagije, umubyeyi ni we wakagombye kuba uwa mbere kuko umugore n’umugabo babana n’umwana baramubyaye; rimwe na rimwe kandi imyitwarire yabo hari igihe igira ingaruka ku bana.

Bwana Bayingana , umuyobozi wa E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga), yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko iri shuri rimaze igihe kandi ryatanze umusaruro kuri benshi mu baryizemo kuko n’ubu ari indashyikirwa ku isoko ry’umurimo .Ngo abarangije muri iri shuri bahita babona akazi abandi bakihangira umurimo .

Aha avuga ko mu mashami yose  bafite bigaragara ko yitabirwa cyane akavuga nko ku gitsina gore aho usanga bitabira amasomo y’ubumenyingiro nk’ubwubatsi , electricité ndetse na electronique.Abanyeshuri bakaba batsinda hafi 90 %.

E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga) ni ikigo  kiri ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika ahazwi mu Gahunga k’abarashi.Iri shuri ryigisha amasomo y’icyiciro rusange ( Tronc commun), amashanyarazi, ubwubatsi, Mecanique génerale, Electronique ndetse n’ishami ry’ubuhinzi (agronomie).

 

 

 4,797 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *