Rubavu:Nyuma y’aho Meya Kambogo ananiwe kwishyura inzoga muri hotel , rurageretse na bamwe mu bakozi b’Akarere

 

 

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rubavu batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye ikinyamakuru Gasabo ko bakemanga imikorere ya meya Kambogo .

Umwe ati:”yagiye avugwaho gukorera mu bwiru, itonesha, kwimura  no  kugonganisha bamwe mu bakozi b’Akarere ku nyungu ze bwite. Ngirango benshi mu bagana aka Karere bazi uburyo nta makuru bamenya kuko uwari ubishinzwe kandi ubizi neza yamusimbuje utazi iyo biva niyo bigana.”

Undi ati:”Nibyo koko Meya Kambogo ntituzi niba yaraje guteza imbere Akarere ka Rubavu, kuva yaza hano mu Karere karavugwamo imwe mu mikorere idahwitse.Ngirango mwibuka dosiye y’umukwikwi wagiye guhagararira Akarere mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakoreye abatutsi wabereye ku Kigo cy’Ishuri cya GS Nkama  tariki 03 Nyakanga 2022.Bivugwa ko  nyirabayazana w’iyo dosiye ari Meya Kambogo.Bimaze gusakara ko habaye amahano , inzego z’umutekano zikabwira meya gufatira igihano ,umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wohereje umuboyi guhagararira Akarere, Kambogo yatinze gufata umwanzuro ahubwo yihutira  kubaza Gatabazi no muri MINUBUMWE.”

Nyuma y’ayo mahano Kambogo yakoze agashya ubwo Urwego rw’abikorera PSF-Rubavu rwakoreraga urugendo shuri mu turere twa Kayonza-Gatsibo na Nyagatare.Muti byagenze bite.

Ngo ubwo urugendo shuri rwari rusojwe , abatumirwa biyakiriye muri SILENCE Hotel iri mu mujyi wa Kayonza y’umushoramari Ntagatare Faustin iherereye ku muhanda Ront point Kayonza werekeza Kigali.

Umwe mu baduhaye amakuru ati:”Turi muri hotel Silence , meya Kambogo yakoze agashya , ngo  PSF-Rubavu imaze kwishyura ibyari biteganyijwe ngo abari mu birori bumvise ijwi rya Kambogo rivuga ko buri wese uri muri hotel afata agashinguracumu.Maze nawe ngirango muzi umuntu wafashe ku mazi ya Sebeya , kumubwira gukomeza kugotomera ni nko korosora uwabyukaga.Buri wese wari kufata akantu yafashe icyo abasha maze birangiye , hotel Silence itanga fagitire y’ibihumbi hafi magana ane (400.000 frws).Meya ategeka ko bayiha Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu. Ayikubise amaso avuga ko bitari muri bugdet y’Akarere bitari mu nshingano ze , ko meya yasengereye ku giti cye atagishije Akarere.”

Akomeza avuga ati:”meya Kambogo yikoze ku mufuko azanga nta na dix mille zirimo nibura ngo agabanye ideni ahitamo kuruca ararumira , agarama kwishyura fagitire.Biba ngombwa ko PSF yishyura.Mbese twese muri bisi dutaha ,inkuru n’indirimbo byari meya kambogo wasengereye akabura ubwishyu nka ba bajama babwira inkumi ngo fata icyo ushaka mu buryo bwo bwirarira.

Abayobozi b’akarere ka Rubavu bari muri PAC.

Journal Gasabo ivugana na Meya Kambogo kuri iyo fagitire yavuze ko ntabyo azi.

Ati:”ibyo bintu nta byo nzi, ese nari kwishyura fagitire ndi umuseriveri !!!”Naho ku kibazo by’imikorere n’abakozi yavuze ko bakorana neza nta kibazo ndetse ko n’ikibazo cy’ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero n’umukwikwi cyavugutiwe umuti.

Uwitonze Captone

 4,318 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *