Rubavu: Polisi yafashe uwakaga umumotari ruswa yiyita umupolisi

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Werurwe bafashe uwitwa Ndayambaje Gilbert ufite imyaka 36. Yafatiwe mu cyuho arimo kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 (25,000Rwf) yari yatse umumotari nyuma yo gusanga hari ibyangombwa adafite. Yafatiwe mu kagari ka Mahoko, umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko hari hashize ukwezi Ndayambaje yihaye gufata umumotari amusaba ibyangombwa amubwira ko ari umupolisi.

Yagize ati:  “Yaramuhagaritse asanga hari ibyangombwa  bya moto adafite amubwira ko agomba kumuha ibihumbi 30 bigahita birangira, umumotari yamuhaye ibihumbi bitanu bumvikana ko asigaye azayamuha nyuma. Igihe cyo kuyamuha kigeze wa mumotari yahamagaye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa ababwira ko hari umupolisi urimo kumwaka ruswa.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo uwo mumotari yari agiye gutanga ayo mafaranga yari yarangiye abapolisi aho ari buyamuhere, nibwo yafatiwe mu cyuho arimo kuyakira. Abapolisi bamaze gufata Ndayambaje Gilbert wiyitaga  umupolisi basanze ari umuturage usanzwe atarigeze aba umupolisi n’umunsi n’umwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturarwanda kwitondera abambuzi babashuka mu buryo bwose ariko cyane cyane abiyitirira Polisi y’u Rwanda.

Ati: “Muri iki gihe abambuzi babaye benshi kandi bakoresha amayeri atandukanye, abantu turabasaba gushishoza cyane. Uriya wiyitaga umupolisi ntabwo byari kumuhira kuko Serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, niyo mpamvu duhora dukangurira abantu kujya babanza gushishoza igihe hari umuntu ubaka amafaranga yiyita umupolisi.”

Yakomeje ashimira uriya mumotari watanze amakuru yatumye umunyacyaha afatwa, yanasabye n’abandi bose kujya batanga amakuru kandi ku gihe kugira ngo abanyabyaha bahanwe.

Ndayambaje Gilbert yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kanama kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 174 bavuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Biseruka jean d’amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *