Kigali: Polisi irakangurira abaturage kutangiza ibidukikije

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yongeye gukangurira  abaturage kudatema amashyamba no kutangiza ibidukikije muri rusange kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda ndetse bibutswa ko ubirenzeho aba yishe amategeko abihanirwa.

Ubu butumwa Polisi yabutanze nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Werurwe ihawe amakuru n’abaturage ko uwitwa Twaha w’imyaka 32 na Bilali w’imyaka 35 bigabije ishyamba rya leta ryo ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) riherereye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Nyakabanda II, mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge bakaritemamo ibiti.  Iri shyamba rya Mont Kigali rikaba rikora mu mirenge itatu ariyo Nyakabanda, Nyamirambo na Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko bariya bantu batemaga ibiti bakabitwikamo amakara ibindi bakabyasamo inkwi ndetse bakanabigurisha abubaka amazu.

Akomeza avuga ko ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo kubafata yagiye mu ngo zabo isangamo ibiti bigera kuri 72 ariko abo bagabo babitemye babasha gucika inzego z’umutekano, ubu bakaba barimo gushakishwa.

Ati: “Polisi yahawe amakuru n’abaturage batandukanye bo muri iyo mirenge uko ari itatu iryo shyamba riherereyemo, bavuga ko hari abantu barizamo bagatema ibiti kandi bakagenda bimuka batema muri iyo mirenge yose uko ari itatu.  Abapolisi niko guhita  bajyayo basanga batemye ahangana na hegitari imwe (1ha), abaturage bababwira aho abaritema batuye niko kujyayo bahasanga ibiti 72 bashyize mu ngo zabo bategereje kubigurisaha.”

CIP Umutesi yasabye abaturage baturiye iri shyamba rya Mont Kigali kudahishira uwo ariwe wese babona atema ibiti muri iri shyamba kimwe n’undi wese babona  yangiza ibidukikije muri rusange.

Yagize ati:  “Ushobora kubona umuntu uri gutema ishyamba ukamwihorera ntumubuze cyangwa ngo utange amakuru ukiyibagiza ko ibyo ari gukora nawe bizakugiraho ingaruka. Ibimera biri muri ririya shyamba bifata ubutaka bigatuma amazi atabasha kubutwara, ikindi ishyamba ni kimwe mu bidukikije bituma duhumeka umwuka mwiza.”

Yongeye kwibutsa abishora mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batazigera babihanganira na gato basabwa gucika kuri iyo ngeso mbi.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Biseruka jean d’amour

 10,035 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *