NZITABAKUZE Rodoro bita Innocent aravugwaho ubujura no kurimanganya amakoperative y’ibirayi

Amakoperative yo muri aka karere k’amakoro amwe yarasenyutse bitewe n’ubuyobozi bubi ndetse n’abanyamuryango b’abambuzi, biyindikisha inyongera_ musaruro “Imiti n’amafumbire” ntibishure ariko nabwo abatishura abenshi ni abagiye bishingirwa n’abayobozi bayo: Turatanga ingero ku makoperative KOAPTER yakoreraga kuri centre ya RUKIKO, iyo koperative yarasenyutse abanyamuryango bayo bisunga indi koperative yitwa KODOMURU, bamaze kwihuza bashinga “KOTUMURU“, ibikorwa byayo biri muri centre ya NYARWONDO; 2. Koperative KOKMI yakoreraga imirimo yayo muri centre GITESANI igira imbaraga nke yihuza na koperative KOAIBUNYAGA yakoreraga muri centre yo kwa MUTABAZI, bakora koperative imwe bayita “KONDARU”.

 

Abayobozi bayo makoperative barayasenye aba aribo bakora ibikorwa yakoraga, birimo gucuruza inyongera_ musaruro “Imiti n’amafumbire” ndetse n’imbuto “Ingano n’ibigori”, bifite nkunganire ya Leta. Si ibyo gusa, abo bayobozi bayakoreramo ibikorwa by’ubumamyi m’uburyo buboroheye kuko ntibishura n’5frs/kg; Ni abacuruzi b’ibirayi banakoresha imyunzani itagira ubuziranenge, ibafasha kwiba umuhinzi ibiro. Amakoperative twasuye yo muyindi mirenge aragerageza ndetse na KOTUMURU yatangiye kuzanzamuka kuko batoye umuyobozi musha babonye igiye guhomba. @ Uruhare rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, urugero rufatika rwo muri KONDARU ni uko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi k’umurenge yambuye koperative icyangombwa cyo gucuruza inyongera_ musaruro akagiha uwari umuyobozi wa koperative amugiriye inama yo kuba asezeye ku mwanya w’ubuyobozi, ibintu bivugwa n’abatari bake ko bagabana inyungu.

 

Ni iki kidasanzwe muri ariya makoperative avugwaho gusenyuka? Yose ni ayo mu murenge wa RUGARAMA; Umururumba no kwikanyiza kw’abayobozi bayo biri mu byambere byayateye gusenyuka icyari kibahuje cyabakururiye inzangano n’Imanza: 1. Muri KOABTER abanyamuryango bayo bagiranye ibibazo byanga gukemuka bagana inkiko, bashora koperative mu manza: “RPA/ECON00032/2020/TGI/Mus rwo kuwa 15/01/2021; RP/ECON00007/2020/HC/Mus rwo kuwa 20/01/2022″, aba bageze muri KOTUMURU nayo barayizambaguza ntigicuruza; 2. KONDARU ayo makimbirane yabaye inzego z’ibanze zirebera “Akagari n’umurenge” kuyakemura bisa n’ibigoranye; Inzangano z’abanyamuryango zarakuze kugeza ubwo hahagarikwa abakuru b’imidugudu batatu “Muhabura; Gasiza na Kabaya”.

 

Umwe mu bahagarariye amakoperative utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Iyi imidugudu ihuriye muri centre ya imwe ya GITESANI hari icyicaro cya koperative KONDARU ari naho hari iduka ryayo. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntiburabona impamvu nyamukuru, ko ari umwiryane uturuka muri iyo koperative y’abahinzi b’ibirayi; Uwari umuyobozi wayo NZITABAKUZE Rodoro bita Innocent yayituye mu bihombo kugira ngo abe ariwe ukora ubucuruzi bw’inyongera_ musaruro: “Imiti; Amafumbire n’imbuto”. @ Twasuye iduka rye hasigayemo imiti gusa, Ifumbire n’imbuto ntibiherutsemo ngo n’impamvu ze bwite !!! ??? Ariko abantu be ba hafi badutangarije ko yatinye induru z’abahinzi bimwe ingano n’ifumbire bifite nkunganire ya Leta babigenewe, ahubwo akabigurisha magendu, ibi byose kandi bikorwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burebera kuko abaturage barabisakuza ntibumvwe; Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi k’umurenge barabimubwiye, abazimirizaho umuriro ngo ni amatiku.”

 

Akomeza avuga ati:’‘Icyo gisambo cy’indimanganyi RODORO nako mwene ngango  agenda ajijisha kandi agonganisha inzego, ari nako ahiga uwariwe wese ushobora kubona ikibazo kiri muri iriya koperative; Avugwaho kuba atanga ruswa mu nzego ari nabyo bituma hatitabwa kubisenya koperative; Binavugwa ko abakuru b’imidugudu MUHABURA na KABAYA mu byo bazize bakeguzwa harimo no kumutunga agatoki ko agurisha mu buryo bwa magendu ifumbire n’ingano bigenewe abahinzi, bityo mu kwezi nk’uku ko kwibohoora ni ibyo kwamaganira kure koperative koko ikaba umusemburo w’iterambere rirambye k’umunyamuryango n’Igihugu muri rusange. Nta wundi murenge koperative z’abahinzi b’ibirayi zirasambuka ngo zihuzwe zikore koperative imwe uretse muri uyu murenge wa RUGARAMA ndetse ubona n’ayo makoperative yihuje nta cyizere ko azaramba kuko akorerwamo n’abamamyi benshi. By’umwihariko muri koperative KONDARU hakenewe ubugenzuzi bwimbitse ndetse abanyamuryango badutangarije ko bifuza ngo koperative isubirane uburenganzira bwayo bwo gucuruza imbuto n’inyongera_ musaruro. Byaba ari ikibazo gikomeye igihe umuturage yishira hejuru y’inzego, akora ibibangamiye abantu kugeza ubwo akuraho n’abayobozi batowe n’abaturage. Ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza koko!Bikaba bibaye byiza bagiteye ipingu n’abandi nkawe nk;isiha rusahuzi bakareberaho.”

 

Koperative ni UBUMWE, ubumwe bukaba iterambere bukaba n’umusingi Igihugu cyubakiyeho inkingi za Guverinoma y’Igihugu cyacu, tubusigasire twirinda icyaricyo cyose cyatuzanamo amacakubiri nkayaranze ahahise.

Ikinyamakuru gasabo.net, dusoza inkuru turatanga inama mu makoperative ngo abayarimo n’abafatanya_ bikorwa babo babe inyangamugayo: 1. a. Abanyamuryango birinde umuco mubi w’ubwambuzi kandi bagire ubumwe, birinda amacakubiri no kwironda; b. Abayobozi bayo bagendere kure ibijyanye no kwikubira umutungo w’abanyamuryango nk’uko babirahiriye imbere y’ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta; Imbere y’abanyamuryango babatoye, barahiye bavuga ko batazakoresha ububasha bahawe bwo kuyobora koperative mu nyungu zabo bwite kuko nyine atari akarima kabo. 2. Inzego z’ibanze zihaguruke zegera amakoperative zikurikirane ko arangwamo imiyoborere myiza ndetse ko n’umutungo w’abanyamuryango ucunzwe neza; 3. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe giteza imbere amakoperative “RCA”, gitange amahugurwa ahagije ku miyoborere n’imicungire y’umutungo w’abanyamuryango ndetse no gukora ubugenzuzi “Audit”. Tuzakomeza kandi gukora ubuvugizi, abigwizaho n’abagira uruhare mu kunyereza umutungo w’abanyamuryango bakurikiranwe bawugarure kandi bahanwe by’intanga_ rugero. Mwibohoore, mwunga ubumwe mu makoperative mutere imbere

Captone

 3,939 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *