General Patrick Nyamvumba yirukanwe ku mirimo ye

Amakuru agezweho ni ihagarikwa rya General Patrick Nyamvumba wari minisitiri w’umutekano.
Nkuko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 27 Mata 2020, riravuga ko ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye General Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu .

Kugeza ubu nta makuru y’impamo ku iyirukanrwa rya General Patrick Nyamvumba kuba yirukanwe .Ariko hari abavuga ko hari nibura amakosa akomeye yaba yarakoze kuko mu mwiherero ushize w’abayobozi bakuru b’igihugu tariki ya 16 Gashyantare 2020, wabereye mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro, nyakubahwa perezida wa republika Paul Kagame yamutunze agatoki, kimwe n’abandi bayobozi bamutobera bitwaje imyanya yabahaye.
Icyo gihe Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye za leta kwirinda amakosa yakunze kubaranga, bakamenya gutandukanya akazi kari mu nyungu z’igihugu rusange n’izabo bwite.Ashumangira ko benshi mu bayobozi, impamvu badakora neza, ishingiye ku mico mibi “iri mu bantu benshi”.

 

Muri uwo mwiherero ,Perezida Kagame nibwo yavuze ko hari ikibazo kigaragaramo Dr .Diane Gashumba cy’amavuriro, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.

 

Mu gihe itangazo dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko General Patrick Nyamvumba ari gukorwaho iperereza agomba guhita asubira ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’Igihugu,hari abatangaza ko inzira ye igana kwa Tom Byabagamba na Rusagara.Ndetse bikavugwa ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, hari abandi bashobora kubikirwa imbehe kimwe na Gen.Nyamvumba Patrick.

 

 2,479 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *