Abanyamuryango ba koperative ABAKUNDAKAWA-RUSHASHI barishimira ibyiza bamaze kugeraho.

Koperative Abakundakawa – Rushashi ni koperative ikorera mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, bamwe mu banyamuryango baganiriye na gasabo.net bemeza ko kuva bagera muri iyi koperative hari byinshi bamaze kugeraho.

Habihirwe ignace ni umwe mu banyamuryango b’iyi koperative ndetse akaba atuye hafi neza naho ikorera, avuga ko mbere atarajya muri koperative ikawa yazigurishaga ku giciro gito bikamuviramo igihombo, ariko ubu akaba agurisha ku giciro cyiza.

Ati”mbere nari mfite ikawa ariko bitewe n’abamamyi badusangaga mu giturage bakatugurira ku giciro gito nasangaga mpomba, ariko aho maze kugira muri koperative ikawa yacu bayigura ku giciro cyiza ugasanga umuntu ari kugira iterambere ryiza cyane.”

Habihirwe avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha kuba ari muri Koperative birimo kubasha kurihira abana be amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, yabashije korora amatungu magufi , korora inka ndetse yubaka n’inzu yo gutuzamo umuryango we.

Numubyeyi Jeanette ni umukozi ukora muri iyi koperative kandi akaba n’umunyamuryango wayo avuga ko amaze imyaka 8 akora akazi ko gutoranya kawa, muri iyi myaka amaze akora ahamya ko amaze kugera ku iterambere rigaragara.

Ati”natangiye hano nta kintu mfite ariko kugeza ubu ndi umunyamuryango w’Abakundakawa, ku munsi nkorera amafaranga 1200 Frw, aya mafaranga yamfashije kugera kuri byinshi birimo kwigurira isambu ifite agaciro ka miliyoni 2, umubare w’ikawa nari mfite wariyongereye uva ku ikawa 100 zigera kuri 400, kandi no murugo nta kibazo mfite mbayeho neza ugereranyije na mbere”.

Ese ubundi Koperative abakundakawa yatangiye ibikorwa byayo ryari?

Bizimana Anastase ni Perezida w’iyi Koperative avuga ko abakundakawa yatangiye ari ishyirahamwe mu mwaka w’ 1999 ariko mu mwaka wa 2004 iza guhinduka Koperative , abanyamuryango batangiranye n’iyi Koperative bari 500 gusa, ariko ubu bakaba barenga ibihumbi 2000, muri aba banyamuryango urubyiruko rukaba rugera kuri 288.
Kugirango umuntu abe umunyamuryango muri iyi Koperative bimusaba gutanga umugabane ungana n’ibihumbi 30,000 Frw nkuko byemezwa na Bizimana.

Ese kuba muri Koperative bifasha iki Umunyamuryango?

Bizimana Anastase akomeza avuga ko kuba muri Koperative Abakundakawa bifasha byinshi umunyamuryango birimo kubona aho agurishiriza umusaruro we ku giciro cyiza kandi bitamugoye, guhabwa inyungu ku musaruro, ikindi kandi umunyamuryango ugize ibyago   ahabwa isanduku yo kumushyinguramo. kandi buri mu nyamuryango wese akaba afite amahirwe yo korozwa inka ya Kijyambere.

Umwihariko wa Koperative Abakundakawa

Iyi Koperative niyo yonyine mu gihugu hose itegura kandi igatunganya ibishishwa bya kawa maze bikagurishwa hanze y’igihugu nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyi Koperative.

Ibyagezweho na koperative

Koperative ” Abakundakawa ba Rushashi” yongereye umusaruro uva kuri Kontineri imwe mu mwaka wa 2004. ubu muri uyu mwaka wa 2020 bageze ku rwego rwa Kontineri 10.

Koperative yatangiye ikoresha inguzanyo z’igihe kirekire, ariko bazivuyemo kandi bamaze kwiyubakira inyubako zitandukanye zaho bakorera.

Mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango bayo no kubongerera ubushobozi mu bworozi abanyamuryango batangiye guhabwa inka 150 ariko ubu inka zimaze kugera kuri 400.

Koperative yabashije kwigurira imodoka iyifasha mu bwikorezi bw’umusaruro wayo.

Iyi koperative kandi yagiye itwara ibikombe bitandukanye.

Urubyiruko rwakanguriwe kwita ku gihingwa cya Kawa babwirwa ibyiza byayo , ibi bikaba byaranyuze mu marushanwa y’umupira w’amaguru .

Koperative ikaba yaratangiye kubaka Guest House izajya yakira abashyitsi baje gusura ibikorwa byayo ndetse n’abandi batandukanye iyi Guest House ikazuzura itwaye akayabo ka Miliyoni 190. ikaba imaze kugera ku kigero cya 30%.

Koperative Abakundakawa bakaba bafite intumbero yo kwiyubakira uruganda rutonora kawa.

Biseruka jean d’amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *