Amerika yasubukuye gutanga igihano cy’urupfu

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko igihano cy’urupfu kigiye kongera gutangwa nyuma y’imyaka 17 kidatangwa, gusa ntihatangajwe igihe umuntu wa mbere azagihererwa.

Uru rukiko rwanzuye ko iki gihano ku byaha bikomeye kigomba kongera gutangwa muri gereza ya Terre Haute muri Leta ya Indiana, cyaherukaga mu 2003.

Daniel Lewis Lee ni umwe mu mfungwa zari ziri kuri gahunda yo guhabwa iki gihano, aho byemejwe ko azicwa ahawe umuti wa pentobarbital. Yagombaga guhabwa iki gihano ku wa mbere ushize ariko biza gusubikwa.

Uyu mugabo ashinjwa ko mu 1996 yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu batatu bo mu muryango we.

Abo mu muryango we basabye ko igihano yagombaga guhabwa kiba gisubitswe kuko kwitabira uwo muhango byashoboraga kuba byabateza ibyago byo kwandura Coronavirus.

Hari abandi bantu bagera kuri batanu bategerejweho guhabwa iki gihano kubera ibyaha bitandukanye byabahamye.

Umwaka ushize nibwo Guverinoma ya Trump yavuze ko izasubukura ibikorwa byo gutanga iki gihano, kuko ngo abahemukiwe bafite uburenganzira bwo kubona ubutabera binyuze mu iyubahirizwa ry’ibihano urukiko rwahaye ababahemukiye.

Earlene Peterson w’imyaka 81, umukobwa we, umwuzukuru n’umukwe we bishwe na Lee. Avuga ko atacyifuza ko uyu mugabo w’imyaka 47 ahabwa igihano cy’urupfu ahubwo ko yafungwa burundu.

Umuntu uheruka guhabwa igihano cy’urupfu muri Amerika ni umusirikare witwa Louis Jones Jr, wahamijwe icyaha cyo kwica umusirikare w’imyaka 19, Tracie Joy McBride. Yahawe uburozi apfa ku wa 18 Werurwe 2003.

gasabo.net

 1,465 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *