Iteko yumvise ibisobanuro bya MINICOM na MINAGRI ku bibazo bitandukanye

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine na Ministiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka bitabye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite bisobanura ku bibazo byagaragaye mu buhinzi no mu bucuruzi cyane cyane bw’igihingwa cy’ibirayi. Ministeri y’ubuhinzi iravuga ko mu gihe cya vuba hazashakwa abashoramari mu buhinzi bw’ibirayi kuko ari igihingwa gikomeye.

Bimwe muri ibyo bibazo byibanze ku musaruro w’ibirayi wabaye mwinshi bikabura isoko bibera abahinzi ikibazo gikomeye. Ministiri w’ubucuruzi n’inganda yavuze ko hafashwe ingamba zose zatuma umusaruro w’ibirayi ugira agaciro, harimo no gushyiraho igiciro fatizo. Yagize ati, “Uko igiciro ku gicuruzwa cy’ibirayi cyashyizweho, no mukubikora Leta ikora ku buryo n’ubundi abantu kuba bakomeza kuganira no ku giciro byakomeza bigakorwa. Leta icyo iba ireba n’inyungu ya buri wese”

Nyuma yo kugaragarizwa ko hari imbuto zitagaragaje ubuziranenge ku buryo zatakaje n’isoko mu nganda bigateza igihombo, Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine,yasobanuye ko bakibimenya bakoranye n’ibigo by’ubushakashatsi kugira ngo hageragezwe indi mbuto. Ati, “Tumaze kubimenya, twakoranye n’ibigo by’ubushakashatsi bikora ubushakashatsi mu mbuto z’ibirayi, tuzana ibyo byasabwaga n’inganda turabigerageza, nibyo ndimo mbabwira ko hari amoko ane tugiye gutanga afite ibyongibyo bisabwa n’inganda. Ariko kubera ko ibirayi bigiye kuba igihingwagikomeye, tugiye gushaka n’aba investors”

Nyuma yo kwisobanura imbere y’abadepite, abo ba ministiri babajijwe ibibazo bitandukanye nabyo wasangaga ahanini bigaruka ku buhinzi bw’ibirayi n’umusaruro wabyo.

Uretse ikibazo cy’ibirayi cyagarutsweho cyane, ministeri zombi zanisobanuye ku bindi bihingwa byagaragaje ibibazo ku musaruro n’ubuziranenge bwabyo. Ibyo ni nk’ibigori, ingano na soya yaguye igiciro cyane bitewe n’abashoramari bahisemo gukoresha iyo bakuye hanze ibahendukiye, bityo bica intege abahinzi bayo kongera kuyihinga ndetse hanavugwa ku mbuto zibikwa nabi cyangwa zikamara igihe kirekire zidakoreshwa, nyuma bikagaragara ko ntabuzirange zifite.

Abadepite bakaba bavuze ko banyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe, kuko abisobanuye bemeye ko ibibazo bihari, biha n’ingamba zuko bizakemuka, imyanzuro ikazashyikirizwa Ministre w’Intebe.

 1,179 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *