Mageragere:Hubatswe imashini itwika imyanda iva mu bitaro

Ibitaro n’amavuriro byakira abarwayi benshi, kubera serivisi z’ubuzima zitandukanye zihakorerwa birumvikana ko bakoresha ibikoresho byinshi, byifashishwa bavura umurwayi cyangwa bamukorera ibizamini.Twavuga nk’ uturindantiko ( gants),inshinge n’ibindi bikoresho biba bavuyemo imiti.

Byumvikane ko imyanda yose yavuye ku  bikoresho byose byakoreshejwe mu bitaro igira aho ijugunwa ngo itangiza ubuzima bw’abantu.

Mu nshingano za  Minisiteri y’Ubuzima ishaka uburyo bwo kujugunya cyangwa gutwika iyo myanda.

Ni muri urwo rwego Minisante, yubatse imashini (generator) ,mu Mudugudu wa Nyarumanzi,mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.Akaba ari icyuma cyifashishwa batwika imyanda ituruka ku bikoresho bifashisha bavura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe ,yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko iyo mashini yubatswe na MINISANTE, iza kuyi privatiza yegukanwa n’umushoromari Muhirwa Prosper .

Ntirushwa Christophe  ati”: Nkurikije  igihe yubakiwe ishobora kuba itaramara amezi 5.Yubatse ahantu heza, abaturage bari bahatuye bahawe ingurane ,Ikindi kandi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije yubakanwe ubuhanga bwo kutumva umwuka w’ibitwitswe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *