Gana muri Excellent Restaurant”-Nyamirambo wirebere ibyiza bitatse Kigali

Bantu mutemberera mu gace ka Nyamirambo , wifuza kuruhuka ushaka kubona ahantu hatuje, witegeye Kigali yose , ureba  ibyiza nyaburanga, ufata  amafunguro n’ibinyobwa  gana “Excellent Restaurant” .

Iyi  restora iherereye  i Nyamirambo   mu marembo ya  Saint André muri Etage  y’abapadiri  imbere ya  paroisse gatorika  Charles -Lwanga-Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.Excellent Restaurant” ,ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi b’ibyiciro bitandukanye .

Abakiriya ba “Excellent Restaurant” bavuga, ko  ibaha serivisi nziza, iyo utanze komande ikugeraho ku buryo bwihuse.Bishimira kuhasohokera kuko iyo uhicaye ufata icyo kunywa n’icyo kurya witegereza uduce dutandukanye twa Kigali.

Umwe muri aba bakiriya yagize ati “muri Excellent Restaurant”ni ahantu hatuje ku buryo umuntu yahasohokana n’umukunzi we cyangwa se umuntu ufite “machine” akaba yahategurira gahunda ze zikagenda neza kuko nta rusaku ruhaba”.

 Muri “Excellent Restaurant” ingamba zo kwirinda COVID-19 zirubahirizwa

Muri ibi bihe isi yose ihanganye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), no muri “Excellent Restaurant” ingamba zarafashwe nko: Kwandika abakiriya binjiye, kubanza gukaraba umuti wabigenewe (Hand Sanitizer), kwicara abantu bahana intera no gupima umuriro n’akuma kabigenewe.

Ubuyobozi bwa “Excellent Restaurant” bukuriwe na Habimana Alphonse butangaza ko muri iyi Resitora nta cyo wahaburira bitewe n’ibyo wifuje ko bagutegurira kuko harimo ibyo kunywa  n’ibyo kurya bitegurwa n’abantu babyigiye ndetse babifitemo uburambe.

Amafoto  yerekana umwihariko wo gusohokera muri Excellent Restaurant

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *