RGB , yafatiye ingamba bya bisuma byiyita abahanuzi
Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n’Imana kandi yari Imana. Yari kumwe n’Imana mbere ya byose. Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha. Muri we harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari urumuri rw’abantu.
KRISTO UMUTIMA W’AMATEKA N’UBUHANUZI
Ubwo igitekerezo cy’imibereho ya Kristo ari ukuzuza ubuhanuzi, igitekerezo cy’imibereho ye cyanditswe mbere y’uko avuka. Ubuhanuzi bwo mu isezerano rya kera bushyira ahagaragara imibereho ya Kristo, urupfu no kuzuka kwe mbere y’uko bibaho. Isezerano Rishya ni igitekerezo cy’imibereho ye nk’uko byari byarahanuwe.
Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera babayeho hagati y’imyaka magana atanu, n’igihumbi na magana atanu mbere y’ivuka rya Kristo, bavuze ingingo nyinshi zifatika zerekeye imibereho ya Mesiya. None se, agitangira umurimo we hano ku isi abantu bakagereranya imibereho ye n’ubuhanuzi buvugwa mu Isezerano rya Kera, babivuzeho iki?
“Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika, twamubonye; ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.” Yohana 1:45.
Umukiza wacu yiyambaje ubuhanuzi bwagiye busohora kugira ngo yimenyekanishe:
“Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe kuri we.” Luka 24:25-27.
Ubuhanuzi bwamaze kugaragara butanga ubuhamya budashidikanywaho ko Yesu ari we Mesiya wasezeranywe.
Abiyita abahanuzi b’iki gihe rero, ntibigisha nibura 1/1000 mu byo tubone hejuru, ahubwo , baba bitwaje ibibando , ntibatinya no kwambara ya myambaro tuzi y’abihayimana bo muri kriziya gaturika , maze bakaboneraho kwigisha inyigisho za bayari ziyobya abantu bagamije kubatumuramo amafaranga tutibagiwe no kubasenyera ingo.
Kubera izo mpamvu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwaburiye abanyarwanda bose by’umwihariko abayoboke b’amadini ko bakwiye kwitondera no kutemera ubuhanuzi bwadutse muri iyi minsi buzanwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza bagamije gutwara imitungo y’abayoboke no kwigarurira imitima yabo bagamije kubayobya.
Muri iyi minsi mu Rwanda hari abanyamadini biyita abahanuzi b’ibitangaza birirwa bavuga ko barimo guhanurira abantu ko bagiye gukira indwara ubusanzwe bizwi ko zidakira, ko bagiye kubasengera bagahinduka abaherwe.
Mu itangazo RGB yashyize ahagaragara kuri uyu wa 25 Nzeri 2018, abanyarwanda basabwe kwirinda aba bahanuzi bakagira ubushishozi kandi bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza kuko baba bagamije kumunga umutungo wabo.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase rivuga ko hari abanyamadini muri iyi minsi basaba abayoboke kwiyicisha inzara, kubabaza umubiri bakagera n’aho kwitwika ngo bakunde bababare nk’uko Yesu yababaye ndetse ngo hari n’abashuka abagore babuze imbyaro bakemera gusambana na bo ngo bakunde babone imbyaro.
Hari kandi n’abanyamadini babuza abantu kwivuza, ndetse ngo hari n’ababeshya abantu ko Imana izabishyurira imyenda bafite muri za banki bakabaka n’utwo bari bafite ngo bakunde babasengere.
RGB kandi yasabye abanyamadini kwirinda gukomeza gutambutsa inyigisho zigamije gushuka abantu, izishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa izinyuranya n’amategeko y’igihugu ahubwo bagatambutsa inyigisho ziboneye kandi zifasha abanyarwanda.
Nyirubutagatifu Vedaste
7,406 total views, 2 views today