Gahunda yo gupima indwara zitandura umuvuduko w’amaraso na diyabeti irakomeje
Ati :“ Akenshi izi ndwara zitandura zimwe hari izidakira bigasaba ko umurwayi ahora ku miti, no gukomeza kwikurikirana niyo mpamvu dusaba abantu kuzirinda kandi bakagerageza kurya indyo iboneye, ikungahaye ku mboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho, kutanywa itabi no kutegera abarinywa, kwirinda kunywa inzoga, kuruhuka bihagije, kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye”.
aho icyo gikorwa cyatangiriye ku cyicaro cya Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo, abakozi bakorera mu nyubako aho iyi Minisiteri ikorera ndetse n’abandi bakorera hafi aho ku Kacyiru bakaba bapimwe, abo basanze barwaye bagirwa inama, bazanafashwa kubona imiti.
Minisiitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze inama z’uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.
Ati “Ni ibiki twigira ku makuru mashya yerekeye Indwara zitandura mu Rwanda ?Kunywa inzoga byiyongereye kuva kuri 41% muri 2013 bigera kuri 48% muri 2022. Umubare w’itabi wagabanutse uva kuri 13% muri 2013 ugera kuri 7% mu mwaka wa 2022. Umubyibuho ukabije wiyongereye uva kuri 2.8% muri 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022. Twese dushobora guhindura uko tubaho kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”
3,438 total views, 3 views today