Abakorerabushake ba Croix bo mu Karere ka Ngororero bahawe ibizabafasha mu butabazi bifite agaciro ka miliyoni cumi n’enye

 Umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Croix Rouge, wahaye ibikoresho binyuranye abakorerabushake bawo bo mu Karere ka Ngororero, birimo amagare, telefone zigezweho n’ibindi bazajya bifashisha mu kunganira imibereho myiza y’abaturage, cyane mu guhangana n’ibiza, kurwanya indwara z’ibyorezo, kwimakaza isuku n’isukura n’ibindi.

Ni igikorwa uyu muryango wakoreye mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Rugengabari kuri uyu wa 29 Nzeri.

Aya magare yatanzwe azifashishwa mu koroshya ingendo aba bakorerabushake bakoraga bagiye mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe izi telefone zizakoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye n’ibyo baba babonye aho bagiye.

Bamwe mu bahawe ibi bikoresho bavuga ko ni igisubizo mu kubagabanyiriza imvune bajyaga bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi.

Mukamusoni Leonille uri mu bahawe ibi bikoresho yavuze ko bigiye kumworohereza imirimo.

Yagize ati “Mu kazi twakoraga harimo kwegera abaturage tubigisha uko bahangana n’ibiza no kubikumira, kubigisha gutura neza no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, isuku n’isukura n’ibindi, twajyaga tugira imvune z’urugendo rurerure twakoraga,ubu tubonye amagare, imyambaro yabugenewe,nta mbogamizi nimwe dusigaranye, ahubwo tugiye kuvugurura imikorere turushaho kugera ku baturage benshi mu gihe gito.”

Ndayambaje Jean Damascene nawe uri mu bakorerabushake ba Croix Rouge mu Karere ka Ngororero, avuga ko igare yahawe rizajya rimufasha kugera aho imodoka zitagera.

Ati “Ibikoresho duhawe bitwemerera gukora tudatinya imvura cyangwa urugendo, ubu aho imodoka itagera iri gare rizajya rihagera, mbere byajyaga bitugora, niba ari ahabaye ibiza tukahagera igihe cyo gutanga ubutabazi bw’ibanze cyarenze, ariko ubu ntibizongera, dushimye cyane Croix Rouge ibonye ko imvune twajyaga tugira rimwe na rimwe zikwiye kuvaho, ahasigaye ni ugukorana umwete”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’ u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yasabye abahawe ibikoresho kubifata neza no kubikoresha icyo byagenewe, ndetse anabibutsa gukorera ku mihigo kugira ngo bakomeze kurangiza neza inshingano bafite mu kwita ku bababaye.

Yagize ati “Mu nshingano tugira twibanda k’ukugoboka abababaye kurusha abandi, ikindi ni ukubaka ubushobozi bushingiye ku bakorerabushake, ariyo mpamvu twabahaye ibi bikoresho bizabafasha kunoza akazi kabo, icyo tubibutsa ni ukubifata neza, bigakora icyo bigenewe, ubundi tugafatanyiriza hamwe gukorera ku mihigo nk’uko twabyiyemeje.”

Uretse amagare na telefone aba bakorerabushake bahawe kandi imipira yo kwambara, amakote y’imvura n’imiti yifashishwa mu butabazi bw’ibanze, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 14Frw.

Umuyobozi w’ishami ry’ imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mundanikure Joseph, ashimira by’umwihariko umuryango wa Croix Rouge nk’umufatanyabikorwa ukomeye aka Karere gafite, mu kubafasha guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo, ndetse no mu bindi bikorwa bituma imibereho myiza y’abaturage ikomeza kuzamuka.

Muri iki gikorwa cyo gutanga ibikoresho byifashishwa n’abakorerabushake mu butabazi bw’ibanze, Croix Rouge imaze gutanga ibifite agaciro ka miliyoni 41 mu turere twa Ngororero, Rubavu na Rutsiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *