Bamwe mu banyamuryango ba APEFE-Mweya barasaba inzego z’ubutabera kubasubiza umuryango wabo bambuwe ku kagambane n’iterabwoba.

Bamwe  mu batuye  mu mujyi wa Rubavu  na bamwe mu banyamuryango ba APEFE-Mweya bavuga ko igihe kigeze ngo ubutabera bukemure  ikibazo  cya  APEFE-Mweya , yashimuswe na Ndakaza Laurent, yitwaje  iturufu y’amoko no kuba asangira n’abanyagatuza ..

Umwe mu batuye mu mujyi wa Rubavu ati:”Bavuga ko , Ndakaza Laurent, aza  muri APEFE Mweya , yakiriwe  neza ,  ndetse bamugirira ikizere , cyo kuyobora uwo muryango.Ikibabaje  nuko ahawe inshingano  zo kuyobora APEFE MWEYA ,aho kuwuteza imbere , yawushoye mu nyungu ze , bibyara ibibazo byo kuwushyira mu madeni no mu nkiko.Kugirango abigereho  yahize atera ubwoba bamwe mu banyamuryango ,yitwaje  ingengabitekerezo y’amoko.Uretse ko,  komisiyo y’Akarere ka Rubavu  yakoze iperereza  igaragaza ko  nta shingiro bifite  . ”

Amaz e kubakubita iyo rugonda ihene y’amoko  , yahise yigarurira uwo muryango  awutangaho ingwate .Abanyamuryango ba Association des Parents pour l’éducation et la formation des enfants APEFE MWEYA bamaze kumenya ko umutungo wabo watanzweho ingwate na Ndakaza Laurent batabizi, bitabaje  inzego z’ubuyobizi bw’Akarere ka Rubavu. Ibyo ntacyo byatanze.

Biyambaje na none inzego z’ubutabera, baregera urukiko rw’ubucuruzi. Urukiko rwanzuye ko ikirego cya Association kitagomba kwakirwa kuko ngo idafite uburenganzira bwo kurega kubera ko itagaragaje icyangombwa cya RGB. Nyamara Association yari yagaragaje Iteka rya Minisitiri n°90/08.11 ryo ku wa 16/08/2010 riyiha ubuzima gatozi.

Association yahisemo kujuririra Uwo umwanzuro mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi

Twakwibutsa ko haregwaga ,Action yatanze ingwate  na BK yabyemeye  nta burenganzira bwa nyirayo.

BK rero yirengagije nkana urwo rubanza n’amabaruwa yose yandikiwe ayibwira ko ingwate ifite atari iy’uwo yahaye umwenda, ica ruhinga nyuma igurisha ingwate y’abandi.

Umwe mu banyamuryango ati:”Turacyeka ko hari akagambane mu guteza cyamunara umutungo wacu ku buryo bw’amanyanga .Niba BK, yandikiwe ko Ndakaza yatanze ingwate itariye, ntimubaze impamvu yakoze ubwo buriganya. APEFE Mweya , ikandikira banki ko iyisaba  ideni uwo mugabo  yafashe  ngo ryishyurwe , ntisubize ahubwo ikihutira kuteza cyamunara umutungo wacu kandi ku giciro gito , urumva nta kibyihishe inyuma !”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *