Faustin Mbanjimbere na bagenzi be bongeye kwitaba urukiko ngo bisobanure ku buriganya bakoze muri koperative KOADU

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2020, nibwo Mbanjimbere Faustin na bagenzi be bitabye ubutabere  ngo bisobanure ku byaha byo kunyereza umutungo wa kopereative KOADU-Duterimbere n’inyandiko mpimbano.

Sa mbiri n’iminota 52 , nibwo imodoka y’Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), yagejeje Mbanjimbere na bagenzi be imbere y’ingoro y’ubutabera ya Musanze.Bakivamo babanje kwinanura kuko bari baje begeranye cyane kuko bari bane inyuma , abacungagereza 2 n’abafungwa babiri.Bahitira  mu bwiherero bavamo bereza mu cyumba cy’iburanisha , dore ko cyari cyuzuye abantu benshi hatitawe mu guhana intera ya metero mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ni urubanza ruburanwa mu mizi, Mbanjimbere n’agatsiko ke biregura ku byaha birimo gukoresha  inyandiko mpimbano yemeza umwenda wa miliyoni 435.536.527 z’amafaranga y’u Rwanda, wahawe  Sosiyeti y’ubwubatsi yitwa KIKOCEKA aho batumije inama ikitabirwa n’abantu 28 ariko bagasinyira abanyamuryango hafi 90, imbere ya noteri w’Umurenge.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko ayo masinya atari ayabo, ari amahimbano

Mu kwiregura kwa  Mbanjimbere Faustin wari Perezida wa KOADU na Rwango Jean Claude wari umunyamabanga, baburana bafunze n’abandi barebwa n’iki kibazo badafunze , byabonekaga ku jisho  ko bateguye neza urubanza nk’amakipe y’abarabu.

 

Mu gihe Perezida wa Koperative Koadu, Musabyimana Nyarubisi Bertin n’abunganizi bavuga ko mu buryo bw’uburiganya  hakozwe  amasezerano akubiyemo imirimo y’icyiciro cya bibiri  n’imirimo  y’inyongera. Amasezerano ya mbere akaba angana na  miliyoni 187, 783 870 frws, aya kabiri ni miliyoni 125 458 115 frws, ayo masezerano ya mbere n’aya kabiri  iyo uyateranyije n’imirimo y’inyongera agera miliyoni 435 536 327 fws,  aturuka ku mirimo yo kubaka uruzitiro , ibyobo n’ubwiherereo  n’indi mirimo yagiye yiyongeramo itandukanye.Faustin na bagenzi be, bireguye  bavuga ko, ibyo baregwa bababeshyera ko,  byose babikoze ku bwumvikane bw’abanyamuryango .

Urubanza rukaba rwamaze umunsi wose , bwira rutarangiye rukaba rwimuriwe tariki ya 25 Ugushyingo 2020 .

Bamwe mu banyamuryango  bati:”Dukurikije uko urubanza rwaburanishijwe, bishoboke ko Mbanjimbere yarwiteguwe mu mpande zose.Nidutsindwa bitewe n’akarengane nka mbere nkuko byagiye bigenda  tuziyambaza perezida  wa Republika Paul Kagame .Ubundi ikifuzo cyacu suko Mbanjimbere afungwa.Narekurwe ariko yishyure umutungo wacu wose yariye. Miliyoni 435.536.527 z’amafaranga y’u Rwanda, niyo agomba kugarura muri KOADU.

 

 1,260 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *