Banki ya BK na UNICEF Rwanda ndetse na Water For People, batangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’abikorera bifuza gushora mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura hirya no hino mu Gihugu (WASH).

Ni Umushinga watangijwe ku wa 20 Kamena 2025, aho biteganyijwe ko uzaha inguzanyo abikorera mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura n’ibindi bikorwa by’isuku mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Abifuza gushora mu by’amazi meza bazahabwa inguzanyo y’igishoro, bagabanyirijwe inyungu kugera kuri 17.5%, banahabwe ingwate ya 70% by’inguzanyo bifuza, aho bashobora kwigurira ibikoresho, guhemba abakozi, kwishyura ibijyanye n’ubwikorezi n’ibindi bijyanye n’Umushinga.

Abashaka gushora mu isuku n’isukura bazungukira mu gukoresha imodoka zabugenewe, mu gutwara imyanda n’amazi yanduye kandi bazagurizwa amafaranga yo kuzigura, hamwe n’ibindi bikoresho nkenerwa mu kazi ka buri munsi.

Abafite imishinga y’isuku by’Umwihariko abagore, bazahabwa inguzanyo zo kugura ibicuruzwa kugera kuri Miliyoni 15Frw nta ngwate batswe, mu rwego rwo kubabonera igishoro gihagije mu bucuruzi bw’ibikoresho by’isuku, ku bagore bihangiye imirimo.

Uyu mushinga kandi uje gufasha abari bafite imishinga yaheze mu bitekerezo kuyishyira mu bikorwa, bityo bikazanafasha gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage bose 100%, bitarenze umwaka wa 2029.

Kugeza ubu 93% by’abaturage ni bo bagerwaho n’amazi meza, aho 68% bashobora kujya no kuva kuvoma mu minota 30.

Umuyobozi wa gahunda ya SME muri Banki ya Kigali, Darius Mukunzi, avuga ko batekereje gutanga inguzanyo kuri iyo mishinga, nyuma yo gukora isesengura ku bibazo abasanzwe bakora iby’isuku n’isukura bahura nabyo, haba ku kubona igishoro n’Ibikoresho bigezweho.

Uwitonze Captone

 1,436 total views,  469 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *