MINIJUST:Nta gikosowe vuba , bamwe mu b’avoka baritwa ba Mpemuke ndamuke cyangwa Mpa Nirire

Bamwe baturage bafite imanza mu nkiko zitandukanye mu Rwanda  bagaragaza  impungenge baterwa na bamwe mu babunganira mu nkiko  cyane ko  benshi  basigayeye  babikorana indonke  zirenze ukwemera .Byagera ku bahesha b’inkiko , rugasya rutanzitse.

Harerelimana ,umwe bababuranyi twahuriye ku rukiko   i Nyamirambo yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko, amaze hafi imyaka irenga itanu aburana urubanza , ariko rukaba rwaranze kurangira kandi umwunganira mu mategeko yaramwijeje  ko  bazatsinda mu gihe gito.

Ati:”Sinatinya kuvuga ko ibyanjye bimeze nk’iby’abapfumu. Amafaranga maze guha avoka , udashyizemo ay’ngendo akubye kabiri  agaciro k’isambu mburana.Bigitangira avoka yanyijeje ko urubanza rwanjye ari , uruca abana ngo kurutsinda ni nko kuzimya buji. Maze kumuha akamiya, yagiye aruremereza, rugasubikwa .Bwacya ngo nze twige urubanza kandi  muba amafaranga  nk’ugaburira Sida idakira.Nagirango bigiye gucamo akazanamo inzitizi rukongera rugasubikwa .Gutyo gutyo , ugasanga avoka ahora mu rubanza mwishyura kandi njye mpahombera.Yewe bamwe muri aba  bantu basigaye bakora nk’abatekamutwe.Iyo agiye ku kwica mu mutwe akubaza niba nta handi warujyanye.Wamubwira ko ntaho akaba agufasha mateka.Akakubwira ko igihe urubanza rugeze mu nkiko rutagomba kujya mu itangazamakuru.Kuko ryica byinshi mukaba mwarutsindwa kandi ari uburyo bwo kukujijisha ngo ajye akurya ntawe ubizi.”

Si Harelimana gusa ufite ikibazo ku  bamwunganira, iyo ugeze ku nkuko zimwe zo mu Rwanda usanga bamwe mu baburanyi bijujutira ko urubanza rusubitswe ku mpamvu zidasobanutse yabaza avoka we, akamubwira ko ubutaha bazatsinda.

Mama Shania ati:”Mfite urubanza bw’ubutane n’umugabo wanjye twashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngiye kurushingukamo kuko , iyo ntegura ububanza n’avoka wanjye ibyo ambwiye mbere y’ububanza , tugeramo bigahindura isura ugasanga ngiye gutsindwa kandi yari yanyijeje ko yabonye ingingo indengera nkatsinda.Maze kumenya ko aba yishakira amafaranga .Ubundi akandindagiza ngo nze twige urubanza tuzarutsinde byahe birakajya.”

Uwitwa Faida utuye Kimisagara we avuga ko uzongera kumugaruka mu maso yiyita avoka bazamerana nabi bitewe n’uburyo bagiye bamuhemekukira ngo baramwunganira kandi bamurindagiza kugeza ubwo inzu ze: igorofa y’ubucuruzi n’iyo atuyemo bitejwe cyamunara ku nyungu z’abavoka bamubeshyaga ngo babirimo kandi bazi neza ko atazatsinda.Ahubwo bagahindukira bakajya ku ruhande rw’abo baburana.

Faida ati:”Bariya bantu ni ibisambo byujuje ibyangombwa ,nari nsanzwe nzi  ko umuntu yiyita umurokore mu rwego rwo kwishushanya ariko iyo umbwiye ngo dore avoka mpita mubonamo umutekamutwe kabombo.Nawe se, umuntu azi ibyanjye  byatejwe cyamunara ngo hishyurwe ideni rya banki.Kandi byarangiye , avoka nako umutekamutwe akanterefona ngo nze duhure anyigire ingingo nshya itesha cyamunara agaciro.Yebababaweeee, yarampamagaye numva namuhekenya.Bariya bantu ni kubitondera pe.Ni ba mpe nirire ruzaca imana!

Minisiteri y’ubutabera  ifatanyije n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda bagombye gukurikirana ubuhemu buvugwa  kuri bamwe mu  b’avoka nkuko bitangazwa na bamwe  mu  baburanyi bagafatirwa ingamba.Cyane ko bivugwa ko hari abiyita abavoka birwa  ku nkiko bampaye impuzankano yabo babwira abafite imanza ko babahuza n’abacamanza.Byahe birakajya ari imitwe y’ubwambuzi bushukana.Ukajya kuburana uziko umucamanza wamuhaye akantu, watsindwa ukamwijundika ngo ni umuhemu kandi nta cyawe azi.

 

 11,187 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *