Umujyi wa Gisenyi :Indashyikirwa mu isuku

Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali , umujyi nyirizina ukaba wubatse mu Murenge wa Gisenyi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu . Uyu mujyi wa Gisenyi uturanye kandi  n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Akaba ari umujyi w’indashyikirwa mu bijyanye n’isuku nyuma ya Kigali.

Bamwe mu batuye uwo mujyi bavuga ko mu myaka 5 ishize  , ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ndetse no kongera ishoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo  bigenda byiyongera umunsi ku munsi bitewe n’ubuyobozi bwiza bw’Umurenge wa Gisenyi bwashyize ingufu  mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere ry’Umurenge  ndetse n’irya Karere muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko akigera muri uwo murenge yihutiye gukangurira abaturage batuye uwo mujyi ko isuku igomba kuba umuco ndetse n’abandi bakaza kubigiraho.

Uwimana Vedaste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi( Photo:Net)

 

 

Uwimana Vedaste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi ati:”Nkigera muri uyu Murenge nashyize  ingufu mu bijyanye n’isuku no gukora irondo ry’umwuga.Ku buryo abanyerondo batagihemberwa mu ntoki bahemberwa kuri banki” Mu bijyanye n’isuku hari kamapani  ikora kinyamwuga yatsindiye isoko, ikaba ishinzwe gukusanya imyanda yose yo mu mujyi wa Gisenyi ikajya kuyimena.

Umwe mu baturage yabwiye Gasabo ko,  isuku yabaye amateka  mu mujyi wa Gisenyi  ngo n’ikimenyimenyi hari imodoka idasanzwe itwara ibishinzwe mu mujyi wa Gisenyi batigeze babona ahandi.

Ati:”Igitangaje kuri iyo modoka nuko imyanda ushyizemo , yaba amashashi n’ibindi byose bajugunyemo, mbere yo kubitwara  irabanza ikabikanjakanja .”

Kubera ko turi mu bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuva  cyagera mu Rwanda, Umurenge  wa Gisenyi  wafashe ingamba mu kongera isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.

                                          Rubavu ahazwi nka Petite Bariere

Muri iki gihe cya Guma mu Karere, ubuyobozi bw’Umujyi wa Gisenyi bwahagurukiye kugenzura ko ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe, n’ibindi birori bihagarikwa, naho abacuruzi bakaba bafite ibyangombwa by’isuku bagafunga ibikorwa byabo sa kumi n’ebyiri sa nimugoroba.

Uwitonze Captone

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *