Bamwe mu bapasitoro bo muri ADEPR, barasabirwa ingando kubera ivangura ry’amoko
Mu minsi ishize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasohoye icyegeranyo ivuga muri amwe mu matorero n’amadini muru Rwanda havugwamo ikibazo cy’ivangura ry’amoko .Itorero rya ADEPR ryatunzwe agatoki.
Ibi byagarutsweho kuwa 4 tariki 22/11/2018 kuri Dove hotel mu nama y’abashumba b’Uturere indembo na Bureau nyobozi by’umwihariko ikaba yari yatumiwemo na bishop Rucyahana ndetse hakaba hari n’ukuriye CEPR bishop Birindabagabo.
Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga ko umugambi ADEPR yari yateguye waje kuyipfubana , aho bifuzaga ko bakumvisha bishop Rucyahana ko icyegeranyo yakoze kuri ADEPR harimo ivangura ry’amoko atariryo ko ahubwo ko ari ikibazo cy’imiyoborere mibi cyagaragaye muri 2016.Bikavugwa ko mu bushishozi bwinshi Rucyahana yabemeje ko atibeshye ko ivangura ry’amoko ririmo.
Mu rwego rwo guhunga ikibazo kwa ADEPR, yarimaze no kubona neza ko ibyo yapanze biyipfubanye,ubwo kandi nyakubahwa bishop Rucyahana yari amaze kugenda baciye undi muvuno bavuga ko bagiye guhita bakora déclaration yo kohereza muri peresidansi, yo kugaragaza ko ntamacakubiri ADEPR ifite.Nibwo bashyizeho komite yo kuyitegura, bavuga byaba byiza abapastoro bagatashye bayisinye, ngo barebe ko bajijisha bugacya kabiri.
Nyumvira nawe umuntu uvuga ko yakijijwe ,uri gucura imigambi yo gutwika inzu agahisha umwotsi.Ngi iyo ngirwa komite yari ikuruwe na Rev Kamanzi Callixte , Umushumba wungirije regional y’Iburasirazuba, Rev Ntaganda callixte, umujyanamawe wa DAAF na Ruzibiza viateur ,Umushumba wungirije regional w’Amajyaruguru.
Bamwe muri aba bapasitoro , nyuma yo gushishoza no kureba kure nka jimeli, basanze uyu mukino wa kiboyi bawukoze utabagwa neza kandi bazi neza ko ikibazo cy’amacakubiri y’amoko bashakaga kwamagana muri ADEPR kirimo koko, mu gihe bari hanze barindiriye ko barangiza gukora declaration, barihungiye kugirango batazabazwa ayo manjwe .
Nyuma y’iyo nama , ikinyamakuru Gasabo cyabashije kuganira na bamwe muba pastoro ba ADEPR bari, bitabiriye uwo mubonano na bishop Rucyahana, badutangarije ko icyo kibazo gihari baduha n’ingero bati :Twe turakijijwe ntituri nka Karuranga bajijisha , bahoze bikoreye impoho iyo mu mashyamba cyangwa bya bisuma byahoze byiba abantu mu Gakinjiro byigize abarokore bijijisha , ni nde uyobewe a ko mu bukwe bwa Rev Kayijamahe , umushumba wa paroisse Rwimishinya ashyingiza umukobwa , hakozwe ikinamico mu rwego rwo gukumira aba pastori kumutahira ubukwe .Icyo gihe ngo habaye inama ya CEA itunguranye da?
Ikindi bivugwa ko Rev Karangwa John , hari nibura imiryango i Kampala yarebye nabi ngo kuko bashakanye badahuje ubwoko.Ariko ngo burya iturufu ya satani Bayari iza ityaye nk’igishirira ariko cyagwa mu mazi kikazima rimwe gusa ngo urwo rugo Imana yaruhagazeho ubu ruratengamaye….
Kubera izi mpamvu zose n’izindi zitavuzwe , bishop Rucyahana kuvuga ko muri ADEPR, bitari shyashya ntawari ukwiriye guhakana ko amacakubiri y’amoko arimo.Bamwe muri aba pastoro bakaba bashimaga itorero methodiste ryamize amagabo rikanuma ahubwo rikaba ririmo kurwana no kurandura uwo muzi ushaririye .Naho mu itorero ADEPR, bararwana no guhakana kandi ibintu bibera kukarubanda.Bakaba basaba Bureau nyobozi ya ADEPR ubwayo kwisuzuma mbere yo gusuzuma abandi.
Bamwe mu bakirisitu n’abasitoro bakunda itorero ryabo ADEPR, bakabona kugirango biriya bibazo bive mu itorero ryabo, abapasitoro muri ADEPR , bakwiye ingando ishaririye buriya butesi n’umwijuto w’amaturo y’abakiristu bikabavamo.
Impamvu iyo ngando ikwiye, bagomba kwigishwa nk’abana biga mara( ya mibare ya bwikube abana biga bafata mu mutwe), kurandura akarengane n’amacakubiri.Kwigishwa guca ukubiri n’icyo bise ubuhanuzi, bagamije kwaka indonke abaturage ngo barabasengera bagamije kubacuza utwabo.
Gukuraho ubusambo bimitse binyuze mu cyo bise za Ministeri z’ivugabutumwa bagamije kwaka amafaranga abaterankunga ngo , yo gutegura ibiterane no gufasha abatishoboye.Ikindi gucunga neza ibyo bise Compassion ngo zo gufasha abana batishoboye, abana b’abakene babarihira amashuri no kubaha ibikoresho cyangwa gufasha abapfakazi.Ibi byose ni ibintu bariramo , bikavugwa ko hari bamwe byakijije bubaka amazu.
Kugirango iyi ngando ikorwe neza, bagomba nibura kuyikora iminsi 40 barya impungure gusa n’utuzi kuko n’ubundi bavuga ko ngo bayoborwa na mwuka wera .Birumvikana ko iyo minsi ihwanye na ya yindi Yesu yamaze asengera mu butayu.
Uwitonze Captone.
2,018 total views, 1 views today