Excellent Investment Company Ltd Umutekano unoze kandi mu buryo bugezweho kubayigana bose.

Ubusanzwe mu buzima, umuntu akenera umutekano we n’ibintu bye, ibyo bigatuma agira umutuzo no kumva atekanye kuko aba yizeyeko ibye byose bicunzwe neza. Ni muri urwo rwego Excellent Investment Company Ltd yiyemeje gufasha bose bayigana ku gira ngo ibahe umutekano wizewe kuri bo ndetse n’ibintu byabo.
Ubusanzwe Excellent Investment Company (E.I.C) ni sosiyeti yigenga icunga umutekano ikaba yaratangiye mu mwaka w’ 2011, ifite abakozi barenga magana atatu (300), ikaba ikorera mu Ntara zose z’igihugu. Nkuko ubuyobozi bwayo n’abakozi babivuga.

Badutangarije ko E.I.C ari sosiyete icunga umutekano ku buryo bugezweho kandi bwizewe aho bakoresha ibikoresho bitandukanye harimo camera zicunga umutekano ibyo bita “CCTV monitoring systems” mu ndimi z’amahanga kandi bakanatanga umutekano utangwa n’abantu bahuguwe mu by’umutekano’ nanone bakoresha intabaza ibyo bita “alarm systems” n’ibindi bitandukanye. Bakaba batanga umutekano ku bigo bitandukanye by’ubucuruzi harimo amahoteli, amasoko yakijyambere, ubucuruzi bw’abantu ku giti cyabo, ingo z’abantu, amashuri yose harimo na kaminuza, ibigo bya leta n’ibindi byinshi.

 

Bamwe mu bakozi batandukanye bakora akazi ko gucunga umutekano muri E.I.C bavuga ko bakora akazi kabo neza kandi ko na sosiyeti ibaha ibisabwa kugirango babashe gucunga neza umutekano yaba imyambaro, inkoni zagenewe umutekano, ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano birimo ibyuma bakoresha mugusaka.

Tuganira n’umwe mu bakozi ba E.I.C yatubwiyeko ubusanzwe abona ntakibazo mu kazi, akora akazi ke neza. Akomeza avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bajya gucunga umutekano ntibabikore kinyamwuga. Abo barahanwa.

Ubuyobozi bwa Excellent Investment Company ltd butangaza ko bwiyemeje gutanga umutekano ku bantu n’ibintu byabo babishaka. Tuvugana nubuyobozi bukuru bwa E.I.C bwavuzeko bakora uko bashoboye kugirango batange umutekano neza kandi mu buryo bugezweho bati ‘‘Abatugana bose tuzabarindira umutekano neza.’’ bongeye kwamagana abakozi bakora amakosa bakirukanwa cyangwa bagahanwa bakagenda basebya company ndetse bihanangiriza n’abandi bashobora kwiyitirira ko ari abakozi babo bagamije gukorara amakosa.
Ubuyobozi bwa E.I.C busoza bushima abafatanyabikorwa ndetse na Polisi y’Igihugu kubw’imikoranire myiza n’uburyo badahwema kubaha inama n’ubumenyi ndetse bakaba bashimira ubuyozi bukuru bw’Igihugu uburyo burushaho guteza imbere abanyarwanda muri byose no kubaha umutekano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *