Nyagatare:Bamwe mu Banyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzaniya barishimira ubufasha bwa Croix-Rouge Rwanda

Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta ikomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa byo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi.

Ni muri urwo rwego  Croix-Rouge Rwanda  yafashije abaturage batishoboye  300 bibumbiye muri koperative 12 ; harimo n’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya. Bakaba barahawe  inka n’amatungo magufi nk’ihene . Croix Rouge Rwanda ikaba yarabaguriye ndetse ibakodeshereza   ubutaka bwo kororeramo no guhinga

Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga , Akarere ka Nyagatare   ngo bigishijwe  guhinga cyane cyane imboga mu rwego rwo  kugaburira abana babo, babaha indyo yuzuye.

Batamuriza  Jeanne , perezidante w’imwe mu makoperative akorera mu Murenge wa Rwimiyaga yavuze ko ibyo bamaze kugeraho byose babikesha Croix-Rouge y’u Rwanda yabahaye inka , none bakaba banywa amata.

Ati “: Ndi umupfakazi  w’abana 7, nari umukecuru none nasubiye bukobwa, ibyo byose mbikesha Croix-Rouge Rwanda , yaduhaye ubufasha  bw’ibanze, iduha inka .Ubu njye na bagenzi banjye tumeze neza .Turahinga tugasagurira amasoko. Inka Croix-Rouge Rwanda yaduhaye zirakamwa igitondo na nyuma ya sa sita .Nabashije kwiyishyurira mituweli, abana banjye  bariga ndetse banywa amata bamerewe neza kandi ndizigama ku buryo navuye mu cyiciro cya mbere, ngeze mu  cya gatatu.”

Ryabagambi Nassan wavuye  muri Tanzania, mu mwaka wa 2016,  yunze mu rya mugenzi we, avuga ko  yahawe ubutaka bwo guhinga yigishwa gukorera hamwe n’abandi.

Ati “ :Ubu ndishimye ko ndi mu Rwanda , nubwo ntafite inka nk’izo narimfite muri  Tanzania,  ariko mfite amahoro n’umutuzo mu gihugu cyanjye. Twahoraga turengana  ubu ndi mu gihugu cyanjye kandi meze neza. Ndashima  umuryango wa Croix Rouge  Rwanda wamfashije kwikura mu bukene, umpa inka .Njye n’umuryango  banjye turanwa  amata.”

Tariki ya 20 Werurwe 2021, ubwo itangazamakuru ryasuraga bamwe mu baturage bo  mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi,  Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko bishimira iterambere abaturage bamaze kugeraho . Abasaba gukomeza kwibumbira mu makoperative , baziturira n’abandi batishoboye .Asoza  abizeza ko Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta izakomeza kubaba hafi.

Batamuriza Jeanne na mugenzi we  Gratienne Uwimana bavuga ibyiza bya Croix-Rouge  Rwanda yabagejejeho ( (Photo:Captone)

Armel Uwizeye ukurikirana ibikorwa by’umushinga wa Croix-Rouge Rwanda mu Karere ka Nyagatare ( Photo:Captone)

Abanyamakuru na Emmanuel Mazimpaka  baganira n’umuturage wavuye muri Tanzaniya i Karangazi ( Photo:Captone)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *