Remera : Zabyaye amahari hagati y’abavandimwe bapfa imitungo

Zabyaye amahari mubo mu muryango wa Mukandengo Adela barimo Mukaruzamba Suzanne, Mujawamariya Dende Mugabo Marie na Mufundukazi Venantie. Aba bavandimwe ntibumvikana biturutse ku mutungo w’ubutaka MUFUNDUKAZI Venantie yahawe na nyina Mukandengo Adèle awukoramo ibikorwa, uyu munsi bene nyina bakaba bashaka kuwugiraho uruhare biturutse ku buriganya bwakozwe n’umwe muri bo mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka watanze amakuru atari ay’ukuri awubaruza kuri succession MUKANDENGO Adèle. Ubusanzwe, umutungo uteje amakimbirane ubaruye kuri UPI : 1/02/13/03/103 mu mudugudu wa Gisimenti, akagari ka Rukiri I, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

Imwe munzu abavandimwe ba Mufundukazi Venantie bashaka kumutwara mu manyanga (foto/Indatwa)

Mufundukazi ugaragaza ko yarenganyijwe n’abavandimwe be bashaka kumanyanga imitungo yashatse kandi avunitse mu mushahara wa mwarimu kugeza ubwo yubatse inzu 7 mu kibanza yahawe na nyina, avuga ko akarengane yagakorewe bwa mbere na mukuruwe Mukaruzamba Suzana wafashe ubutaka bwe akabubaruza kuri succession Mukandengo Adele mu buryo bw’uburiganya n’ubujura yirengagije nkana ko afite aho nyina yamuhaye ndetse n’ahahawe Mujawamaria Dende Mugabo Marie.

Mufundukazi Venantie yagize ati: “byongeye kandi ntibagaragaza icyo bakoze cyangwa uruhare rwabo mu iyubakwa ry’inzu 7 nubatse usibye amagambo gusa. Birakwiye kugaragaza aho bashingira amagambo bavuga imbere y’inkiko bavuga ko imitungo yanjye hari ibyo bubatse”. Ndasaba kurenganurwa ngasubizwa imitungo yanjye kuko buri wese mama Mukandengo yamuhaye ubutaka bwe.

Nagahinda kenshi, Mufundukazi yakomeje agira ati «narenganyijwe n’abavandimwe bashaka kumpuguza imitungo nabonye bingoye kuko izi nzu nazubatse buhoro buhoro bijyanye n’umushahara wa mwarimu nahembwaga icyo gihe, ndasaba inzego bireba kumfasha zigakurikirana ikibazo cyane nkabasha kurenganurwa »

Mufundukazi avuga ko yaruhanye na Nyina ubwo yari umwarimukazi, ndetse ko hari n’abarimu bakoranye bazi imvune yagize n’uburyo yagiye yubaka amazu 7 yubatse mu kibanza yahawe na nyina Mukandengo.

Akomeza avuga ko akarengane ke  gashingiye na none k’ukudaha agaciro ibimenyetso atanga mu nkiko no gufata ibintu uko bitari.

Yagize ati « akarengane nakorewe bwa kabiri gashingiye k’ukutubahiriza amategeko kwa bamwe no kutita ku bimenyetso ntanga mu nkiko, kuko hirengagizwa aho ngaragaza nakomoye umutungo ibyo nagiye nywukoraho n’aho nakuye ubushobozi bwo kubaka ibikorwa biri mu isambu nahawe na mama Mukandengo Adela.  Inkiko zahaye abavandimwe banjye uburenganzira ku mitungo navunikiye hirengagijwe ko nta ruhare bagaragaza bagize mu iyubakwa ry’ibikorwa biri mu butaka nahawe na mama. Uretse ibyo, nta n’icyo bashingiraho cyatuma badaha ishingiro uruhare nahawe, mu gihe arijye witaga kuri Mama bo badahari nyamara, kandi nabo bakaba barahawe ndetse nkaba ntabatera ku mitungo bahawe”.

Mufundukazi akomeza avuga ko abafite amakuru ndetse bazi uburyo yagiye yubaka amazu arindwi yubatse mu butaka yahawe na nyina harimo abaturanyi n’abarimu bakoranye babonaga uburyo yagendaga yubaka avugako bibabaje kubona urukiko ruza mu iperereza ntibabazwe kandi bari bahari.

Mu nkiko, avuga ko imyanzuro ifatwa idasobanutse.

Avuga ko bwa mbere yaregeye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arega abavandimwe be Mukaruzamba Suzanne na Mujawamariya Dende Mugabo Marie biturutse kuri Mukaruzamba Suzanne wigabije umutungo we ugizwe n’amazu arindwi (7) yubatse mu kibanza kibaruwe kuri UPI : 1/02/13/03/103 awandikisha kuri succession Mukandengo Adèle atanze amakuru atari ukuri, ibyo bimuvutsa uburenganzira ku mutungo we, aregera indishyi zinyuranye anasaba kuwandikwaho.

Muri uko kutumvikana n’abavandimwe be avuga ko hajemo na mubyara wabo RUDASINGWA Emmanuel wareze succession Mukandengo Adèle ashaka umutungo, ibirego byabo bihabwa nomero RC 00599/2017/TGI/NYGE na RC 00621/2017/TGI/NYGE, urubanza rucibwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 15/02/2018 rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Mufundukazi Venantie gifite ishingiro naho icyatanzwe  na Rudasingwa Emmanuel nta shingiro gifite, ko icyemezo cy’umutungo UPI 1/02/13/04/103 cyanditswe ku bazungura ba Mukandego Adela giteshejwe agaciro, ko umutungo uri mu kibanza UPI 1/02/13/04/103 wandikwa kuri Mufundukazi Venantie, ko amafaranga ya Expropriation y’imutungo uri mu kibanza UPI 1/02/13/04/103 azahabwa Mufundukazi Venantie.

Muri uru rubanza  avuga ko Rudasingwa yategetswe  guha buri wese mu bo yareze Mukaruzamba Suzana, Mufundukazi Venantie na Mujawamariya Dende Mugabo Marie amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000frw).

Akomeza avuga ko iyi mikirize y’urubanza itanyuze Rudasingwa Emmanuel, Mukaruzamba Suzana na Mujawamariya Dende Mugabo Marie, kuko bayijuririye mu rukiko rukuru ibirego byabo bihabwa nomero RCA 00093-00094/2018/HC/KIG. Muri uru rukiko urubanza rwaciwe ku wa 26/02/2019 urukiko rukuru rwemeje ko ubujurire bwa Emmanuel nta shingiro bufite ko kuri we hahamyeko ibyemejwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku ruhande rwa Mukaruzamba Suzana na Mujawamariya urukiko rukuru rwemeza ko ubujurire batanze bufite ishingiro, ko ibyemejwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku mutungo wanditswe kuri UPI 1/02/13/04/103 ko ari uwa Mufundukazi Venantie bivanweho, ko ikibanza ari icy’abazungura bose ba Mukandengo Adela, ko amafaranga ya Expropriation y’umutungo uri mu kibanza UPI 1/02/13/04/103 azahabwa abazungura bose ba Mukandengo Adèle, uretse ahubatswe inzu imwe na Mufundukazi Venantie hafite ubuso bungana na m2 589.858 ari aha Venantie ko na expropriation y’aho hantu yatwawe n’umuhanda ihabwa Venantie.

Mufundukazi Venantie ntabwo yanyuzwe n’imikirize y’urubanza RCA 00093-00094/2018/HC/KIG rwaciwe n’urukiko rukuru ku wa 26/02/2019 yajuririye mu rukiko rw’ubujurire ruca urubanza rwemeje ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, kimwe n’ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Rudasingwa Emmanuel, rwemeza ko urubanza nº RCA 00093-00094/2018/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 26/02/2019 rudahindutse, ko Mufundukazi Venantie ategetswe kwishyura Mukaruzamba Suzana na Mujawamariya Dende Mugabo Marie buri wese 700,000 Frw y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka, yose hamwe akaba 1.400.000 Frw.

Dusubiye inyuma gato, Mufundukazi Venantie avuga ko ubuso bw’ubutaka bwategetswe mu rubanza RCA00093-00094/2018/HC/KIG ko yabuhawe hashingiwe ku gishushanyo cyakozwe n’abavandimwe be, urukiko rugishingiraho batagaragaje aho babukomoye cyangwa icyo bashingiyeho mu kubumugenera.

Ubusanzwe, igenagaciro ryagaragaje ko umutungo Mufundukazi Venantie yaregeraga uherereye mu mudugudu wa Gisimenti, akagari ka Rukiri I, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali ufite agaciro kangana na  211,003,492FRW.

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rutangaza ko hashyizweho itegeko ryemera gusubirishamo imanza zaciwe burundu ku mpamvu z’akarengane.

Amazu Mukaruzamba Suzanne na Mujawamariya Dende Mugabo Marie batse umuvandimwe wabo Mufundukazi Venantie mu buriganya

   

source: indatwa.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *