CROIX ROUGE RWANDA: Ibikorwa byayo byatumye Akarere ka Gisagara kaze imbere mu mihigo.

Sebaganwa Guillaume, perezida wa Croix –Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifite ibikorwa byinshi byahinduye ubuzima bw’abaturage muri iyo Ntara.

Sebaganwa Guillaume, perezida wa Croix –Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ( Photo:Captone)

Ati:”Urugero mu Karere ka Gisagara, Croix-Rouge nk’umufasha wa leta yubatse amashuri i Kansi,abanyeshuri 3003 babashije kwiga.Hatanzwe inka 45.Hubatswe umuyoboro w’amazi wa kirometero 15. Croix Rouge  Rwanda nk’umufasha wa leta  yubatse amazu 123.”

Murekezi Issa ( ku ifoto hasi)  ni imwe mu baturage bo  mu murenge wa Kansi, wahawe inka, kimwe na bagenzi be, bashima umuryango Croix Rouge y’ u Rwanda, wabahaye inka, zikaba zaratumye bahindura ubuzima.

Ati:”Ndashima byimazeye umuryango Croix-Rouge y’ u Rwanda yampaye inka.Imaze kumbyarira incuro zirenga 3.Inyana ya mbere narayituye, iya kabiri ndayiragiza naho iya gatatu narayigirishije, mbona amafaranga nguramo isambu ndahinga asigaye  nyikenuzamo ibindi.Bitewe nuko iyi nka nahawe na Croix Rouge y’u Rwanda yampiduriye ubuzima, abana bakabona amata yo kunywa andi nkagurisha nayihaye izina ry’akabyiniriro kitwa  “Impundu”.Iyo nyihamagaye muri iryo zina iraza.

Undi muturage wo mu Murenge wa Muganza avuga ko Croix-Rouge y’ u Rwanda yabigishije guhinga uturima tw’igikoni, bikaba byaratumye bagira imirire myiza.

Ati:”iyo umukorerabushake agusuye mu rugo mukaganira akubwira uko wakwita ku bwiherero,uko wahinga neza akarima k’igikoni,akabikubwira rimwe kabiri, nawe ukabishyiramo imbaraga ukabikora”.

Rusamaza Aron, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri EPI-Nyaruhengeri giherereye mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Kansi avuga ko Croix-rouge yabasaniye ikigo, bikaba byaratumye abana biga bugufi yo mu rugo.

Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya EPI-Nyaruhengeri( Photo:Captone)

Robert,umuhuzabikorwa wa  Croix-Rouge mu turere twa Gisagara na Huye,  avuga ko igikorwa cyo kubakira abatishoboye ari gahunda ya  Croix-Rouge .Aho abanyamuryango n’abakorerabushake ba Croix-Rouge bakora ibikorwa binyuranye by’ubutabazi umunsi ku munsi.

Mazimpaka Emmanuel ,ukuriye ishami ry’itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda yashimiye abakorerabushake ba  Croix Rouge y’u Rwanda,  mu  Karere ka Gisagara .Ashimangira uruhare ndasimburwa rw’abakorerabushake kuko ari intwaro ikomeye bifashisha kugira ngo babashe kugera ku bantu benshi bakenera ubufasha bwa Croix Rouge.

Ati”Abakorerabushake ni urwego rukomeye cyane muri Croix Rouge y’u Rwanda n’ahandi ku isi,batugerera hirya no hino, ni bo bagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abakeneye ubufasha bwa Croix Rouge”.Byu mwihariko  byatumye Akarere ka Gisagara kaze mu myanya y’imbere mu mihigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *