Hari agatsiko kifuza ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ,Muganwa yasubiraho

Nyuma y’aho Muganwa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Inama y’Ubuyobozi (Executive Committee) y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ifashe umwanzuro wo gusesa amasezerano y’umurimo kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze.Ngo haba nibura hari agatsiko gato k’abanyamakuru kari kuvuza induru ngo yirukaniwe ubusa .

 

Bamwe mu banyamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko ibyo ako gatsiko karimo kitakuma, kavuga ko Muganwa yasubizwa ku mbehe ntaho bitaniye n’ibya baba baturage bi Ndera.

Ikindi kuvuga ko yasubiraho si urukundo bamukunda ahubwo ni ibyubusa yabahaga yari yarabamenyereje.Byumvikane ko bamwe muri ako gatsiko bari gutekereza uburyo babuze ibikoroto yabapangiraga byo kugura inzoga kuko nta yindi mishinga bagira binyuze mu cyo yitaga amahugurwa cyangwa inama zidafututse , isereri ikabizura mu mutwe.Ahubwo polisi ibe maso icunge ako gatsiko kari kwica umutekano kitwaje ngo Muganwa asubire ku mbehe.Wasanga hari umugizi wa nabi wbatumye ushaka kwangiza freedom y’itangazamakuru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com avuga ati:”Inama y’ubuyobozi ya ARJ yamaze igihe isuzuma imikorere nk’uko bikubiye mu masezerano y’umurimo, yasabwaga gutanga raporo ku nama y’ubuyobozi ku bikorwa n’imari buri kwezi ariko akaba atarigera ayitanga na rimwe mu gihe cyose tuyoboye kabone n’ubwo yabisabwaga, ntabikore.”

IGIHE gikomeza kivuga ko Muganwa atatangaga raporo zigaragaza uko amafaranga akoreshwa, ku buryo hari n’abafatanyabikorwa babyinubiye ubwo byageraga muri Gicurasi batarabona raporo ya Werurwe.

Uretse n’abo baterankunga binubaga imikorere ya Muganwa , hari bamwe mu banyamakuru bari baratangaje ko uyu mugabo ARJ, yayigize nk’isambu yiguriye ku giti cye.Bakavuga ko ngo yari nibura yarashyizeho itsinda yageneraga akamiya mu cyo yise amahugurwa yo kongerera ubumenyi abanyamakuru. Inama yaba irangiye akabaha amafaranga nawe ngo bakamujomba akantu, akumva uko Yezu agira neza.

Ikindi byigeze kuvugwa ko hari umuvandimwe we , yigeze guha akazi kandi amategeko atabimwemerera.N’andi manyanga yakoraga yo guheza bamwe mu banyamakuru .

Niba hari abashaka abagabo bo kubihamya bazagenzure , bareba aho abo yageneraga amafaranga basinyaga, ngo uzasanga lisiti buri gihe ari abantu bamwe kandi nabo batagira ibinyamakuru bizwi bakorera abandi ari aba freelance.Kuba Muganwa agiye ntibitangaje ahubwo ni isomo abonye ryo kumvira imbunzabunwa yamuhoraga mu matwi imubeshya ngo iramugira inama kandi aru kumuroha.

Tumwifurije kuzagira ihirwe ryo kubona akazi ahandi kandi bizashoboka nagerayo azakore atitaye ku magambo y’abantu.Nakabura kandi azihangane akore indi mishinga ibyara inyungu kandi irahari nko kudoda inkweto cyangwa kogoshya abafite ibyanwa nk’ibya Jonas Savimbi.Pole ndugu.

Mu gihe ARJ . ivuga ko “hazakurikiraho gushyira umwanya ku isoko kuko gushaka, gushyiraho no gusezerera abakozi bo mu nzego z’umuryango biri mu nshingano z’inama y’ubuyobozi, ari na yo yafashe uyu mwanzuro”, bamwe mu banyamakuru barayigira inama yo kuzashishoza igashyiraho umuntu ugomba kumva ibibazo by’abanyamakuru bose, niba hari inama zibaye hagakorwa urutonde rw’abagomba guhugurwa cyangwa kubona inkunga binyuze mu mucyo.

Urugero niba abanyamakuru ari nka 200. Igice cya mbere hakabanza abanyamakuru 50, ubutaha 50 ikindi kiciro nabwo 50 kugeza 200 barangiye .

Apana biriya by’agatsiko kamwe , mu gihe kavuye mu nama kamaze gufata ifaranga amahugurwa akarangirira mu kabari , bamwe ntibabone uko boga cyangwa ngo bogoshe ubwanwa , bikarangira birariye mu kabari cyangwa kuri Maison de la presse.

Tekereza umuterankunga amenye uburyo atanga amafaranga ye ngo agirire akamaro abanyamakuru bikarangira yumvise ko umusaruro uvamo ari akabari cyangwa gushwana mu mahotel barwanira ibiryo!

Nka buriya nubwo kami ka muntu aru umutima we. Uwabaza Muganwa icyo yamariye abanyamakuru yasubiza iki!?Amafaranga yo kugura manyinya , bazamugaye ikindi bamwe yarayabahye, abandi abaha ibiro n’uburyamo.Mu binyamakuru byandika ni ikihe yakoreye ubuvugizi ngo cyongere gisohoke byose byarazimye.

Ubusanzwe ARJ itungwa n’amafaranga atangwa n’abafatanyabikorwa kuko abanyamuryango bayo aribo banyamakuru badatanga imisanzu, kuko nta mikoro nbundi bafite.

 

 

 8,525 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *