Musanze :Dusabimana Felicien komisiyoneri wa ruswa yatumijwe na perezida w’urukiko.

Bamwe mu baturage baburanira mu nkiko mu Karere ka Rubavu-Musanze bakunze gukemanga ubutabera bahabwa cyangwa imyanzuro y’inkiko, bavuga ko  haba harimo nibura bitugukwaha.Mbese nkuko umucuranzi yavuze ko nta kuri kutagira ifaranga!

Inshuro nyinshi ikinyamakuru Gasabo cyari muri utwo Turere cyabashije kuvugana na bamwe mu baturage ndetse n’abo bita abakomisiyoneri ba ruswa mu nkiko nka  Munyaneza  Vincent na Dusabimana  Felicien nkuko twabivuzeho ubushize.

Abo bagabo  ngo  kimenyabose nk’umuravumba mu Karere ka Musanze na Burera muri izo mafia. Ni muri urwo rwego twagiye i Musanze tubonana na Dusabimana  Felicien bivugwa ko ari komisiyoneri  wa ruswa.

Tuganira nawe,  dore ko twari benshi , twigize nk’abafite ikibazo cy’urubanza yadufashamo ( Camouflage ). Dusabimana  Felicien yatwemereye ko hari benshi afasha mu nkiko  kandi ko hari n’abacamanza b’incuti ze baziranye.

Dusabimana  Felicien ati:”Hari ibinanira cyangwa ibyo nshobora .Nk’umucamanza witwa Rutikanga hari ibyo amfashamo bigacamo.Keretse idosiye imwe yananiye y’umugabo wari watutse abayobozi  mu Karere ka Burera.Kuri iyo dosiye naramwinginze ngo afungure uwo muntu aranga ngo byagaragara nabi kuko yatutse abayobozi.Naho izindi  zo , ni ngo kwatsa buji.”

Icyadutangaje nuko hashize igihe tuvuganye nawe yaduhamagaye  atubaza impamvu twamwanditse tumwita umukomisiyoneri wa ruswa mu nkiko.Burya intamenya irira ku muziro koko Ntiyigeze atekereza ko yabitwibwiriye  imbona nkubone.

Musome ikiganiro twavuganye kuri telefoni nyuma yo kuganira nawe amaso ku maso.

Dusabimana  Felicien  :Mukomere ni mu kinyamakuru Gasabo?

Gasabo:Niho.

Dusabimana  Felicien:Nababazaga impamvu mwanditse ko ndi komisiyoneri mu nkiko mumbeshyera.Mvuye kwa perezida w’urukiko ambaza niba ndi  umukomisiyoneri muri ruswa mu nkiko.

Gasabo :Ni perezida w’uruhe rukiko mwavuganye ?

Dusabimana  Felicien:Umva kandi , singombwa ko mukubwira .

Gasabo :None  wifuza iki ?

Dusabimana  Felicien: Ko mwavuguruza ibyo mwanyanditseho kuko ntimwambajije.

Gasabo:Ntawe uvuguruza ukuri. Wowe uzandike ibyo wifuza tuzabitambutsa.Ese ubundi ntitwaganiriye, duhuye wasanga isura yanjye utayizi koko !Kuko twavuganye amaso ku maso. Shishoza neza  niba nta mugabo wibuka wambaye amalineti mwaganiriye ndetse ukamubwira ko uziranye n’umucamanza witwa Rutikanga.

Dusabimana  Felicien:Reka da!Uwo mugabo ko ntamwibuka ra!!

Gasabo:Ntibimere nka bimwe bya Yezu na Fripo  avuga ko atamumenye.Yezu ati:Filipo we, n’iminsi tumaranye nturamenya.None Felisiyani we, iminsi tumaranye tuganira ntiwigeze umenya ko ndi umunyamakuru?

Ngibyo ibya Dusabimana  Felicien wavuganye n’umunyamakuru azi ko ari ikiraka abonye ashyiriye ba rusahurira mu nduru.

Mafiya ya ruswa mu nkiko

Mafiya ubundi ni ijambo ry’Igitaliyani risobanura ishyirahamwe ry’ibisuma rikoresha amayeri n’uburyo bunyuranye kugira ngo bigere ku nyungu zabyo.

Bamwe  mu bakemanga ruswa mu nkiko bavuga ko mu manza zimwe na zimwe habamo imikorere y’uduco dufite amayeri ahanitse ku buryo kurwanya ruswa bisaba ko habaho gushyira hamwe kw’inzego zibishinzwe. Dore ibikorwa n’uburyo bwakoreshwa mu kubirwanya.

Abantu bamwe, cyane cyane mu manza mpanabyaha nk’izo kunyereza imitungo ya Leta cyangwa imanza zirimo ikiburanwa kinini nk’amabanki n’ibigo by’ubwishingizi,  ngo ntibagishakisha avoka uzi kuburana, bashakisha avoka uzi gutanga ruswa.

Ubu bufatanye bw’abavoka n’abacamanza, ababuvugwamo uhereye ku bavoka baburana n’abavoka b’ibisambo bagenzi babo barabuzi. Ikindi usanga umucamanza cyangwa avoka yarigize umurokore na bibiriya mu ntoki, yishushanyije ku buryo utavumbura ko umuntu witwaje bibiriya yera yatamira ka ruswa.Ikindi ngo hari n’igihe baba bafitanye amasano ya bugufi,barashyingiranye  bagapangana ibiraka bagiye gusurana.Birumvikana ko utakwima muramu wawe cyangwa umukwe wawe umugati!

Nta kindi kizabica hatabayeho gufatanya k’ubugenzuzi bw’inkiko, inzego z’iperereza, umuvunyi n’urugaga rw’abavoka. Abavoka bagenzi babo barabazi kandi barabinuba ariko inama ngenzuzi y’urugaga rw’abavoka ntibigaho ngo ibafatire ibyemezo.

Mu zindi manza mpanabyaha habaho kumvikana k’umushinjacyaha n’umucamanza mu buryo urubanza rutegurwa rutaraburanwa, uburanira uregwa akoroherezwa akazi kose nk’umunyeshuri. Ndetse binavugwa ko imanza zimwe Leta iburanamo izitsindwa atari ukubera abacamanza ahubwo ari ukubera ubwumvikane bw’ababuranya Leta n’Uburanira Leta.

Ibi na byo birasaba ko ubugenzuzi bw’inkiko bukorana n’ubugenzuzi bwa pariki mu manza zimwe, naho mu zindi ubugenzuzi bw’Inkiko bugakorana n’Urwego rw’Intumwa za Leta.

Bivugwa ko Mafiya mbi cyane ikekwa  hagati ya ba Perezida b’inkiko n’abacamanza bamwe, aho bapangana n’abacamanza imanza zirimo agatubutse. Ikibi cy’iyi mikorere ni uko Perezida w’Urukiko ni nawe uba ushinzwe imikorere y’abacamanza ku buryo iyo yapanganye nabo kaba kabaye. Ibi na byo birasaba ko inzego z’ubuyobozi n’inzego z’umutekano z’aho inkiko zikorera zitabangamiye ubwigenge bwabo zajya zitanga amakuru ku bugenzuzi bw’inkiko.

Hari kandi ruswa mu bwanditsi bw’inkiko aho imanza zimwe zandikwa bigaragara ko zidakwiye kwandikwa, bigakorwa hagamijwe gutinza irangizwa ry’imanza.Izindi ruswa zitangwa binyuze mu bakomisiyoneri biganjemo abahoze ari abagenzacyaha cyangwa abashinjacyaha baba baravuyemo ariko bazi ibyuho byose bakanamenya n’intege nke z’abacamanza n’abagenzacyaha.

Hakorwa iki ngo ruswa icike mu butabera .Nubwo bigoye hakiri wa mukobwa utukisha abandi ariko Minisiteri ishinzwe politiki y’ubutabera muri rusange, birayisaba guhindura imyumvire , igatandukanya kutajya mu manza z’abantu izi n’izi no gukurikirana ireme ry’ubutabera buhabwa Abanyarwanda ndetse no kumenya ibyo Abanyarwanda batishimiye.

Urukiko rw’ ikirenga ntabwo rukwiye kugarukiriza amaso ku manza zo mu Rwego rwo hejuru rushyikirizwa, ahubwo ikibazo cy’ireme ry’ibyemezo by’inkiko, isura y’ubucamanza muri rusange n’indangagaciro z’abacamanza byari bikwiye gushyirwamo ingufu mu buryo bugaragara.

Urukiko rw’Ikirenga rwari rukwiye kuba ari rwo rwifashisha ubumenyi bwisumbuye rufite maze mu gusesengura imanza rukagira uburyo bwihariye rutangaza mu nyandiko zigenewe inkiko amakosa akabije yakozwe mu mikirize y’imanza hagamijwe kugira ngo abandi batazayasubira. Ibi ni ngombwa kuko bikunda kunanirana gutandukanya ubuswa na ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *