Rwanda-congo:Nta magendu y’amabuye anyura mu Rwanda ajya gucururizwa hanze

U Rwanda rubinyujije muri Ambasade yarwo mu Muryango w’Abibumbye, rwamaganye amakuru arushinja kuba inzira inyuramo amabuye y’agaciro ya magendu agiye gucuruzwa mu mahanga aturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Raporo yakozwe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020, igashyikirizwa Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bituma umutekano muri icyo gihugu utaboneka, ari imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, kandi zose zigatungwa n’amabuye y’agaciro zicuruza mu bihugu by’amahanga.

Bibarwa ko Uburasirazuba bwa Congo bukoreramo imitwe y’inyeshyamba irenga 130, yose ivuga ko ifite impamvu z’intambara imbere muri Congo ndetse no mu bihugu icyenda bihana imbibi na Congo.

Iyi mitwe imaze gutuma nibura abaturage bari hagati ya miliyoni enye n’eshanu bahungira imbere muri Congo, mu gihe abandi benshi bahungiye mu bihugu by’ibituranyi, byose biturutse ku bitero bisaga 100 byagabwe n’imitwe y’iterabwoba mu mwaka ushize.

Raporo yashyikirijwe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, igaragaza ko imyinshi muri iyo mitwe ikura amikoro mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse ikavuga ko amwe muri ayo mabuye anyuzwa mu Rwanda mbere yo kujyanwa ku isoko mpuzamahanga, mu bihugu birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Hong Kong.

Abakoze raporo ahanini bashingira ku byavuzwe n’ababahaye ubuhamya badatangaza amazina, bavuga ko ngo amabuye anyuzwa mu Rwanda kuko ari byo bihendutse, akinjira anyuze mu Kiyaga cya Kivu ndetse no ku mipaka ya Rubavu na Rusizi, avuye muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.

Batanze urugero rw’abantu batatu babwiye iri tsinda ryari mu bushakashatsi ko amabuye y’agaciro yabo bayacuruza ku bacuruzi banini bari i Goma, nabo baba bazayambutsa bakayageza mu Rwanda akajyanwa mu ndege.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu Ukuboza 2020, sosiyete ya Avanish Sarl ikorera i Bukavu yohereje Sosiyete ya Al-Hallaq Jewellery LLC y’i Dubai ibiro 5 103 bya zahabu binyujijwe mu Rwanda, ndetse na sosiyete yitwa KMC Sarl, nayo ikorera i Bukavu, ngo ikaba yarohereje ibiro 4 795 bya zahabu kuri sosiyete ya Gold Fun Corporation Ltd y’i Hong Kong, kandi nabyo bikanyuzwa mu Rwanda.

Nyuma yo kumva ibirego ku Rwanda, iri tsinda ryagerageje kuvugana n’uruhande rwarwo kugira ngo ryumve icyo u Rwanda rubivugaho, rubitera utwatsi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byemeye gusubiza kuri iyo raporo kuko ibindi byinshi byahisemo kwinumira burundu.

Muri iyi raporo harimo ko umwe mu bayobozi b’u Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Nta na rimwe u Rwanda rwabonye amabuye ya magendu afite aho ahuriye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu Ugushyingo 2020 kugera muri Mata uyu mwaka.”

Ubusanzwe u Rwanda rufite inzego z’umutekano ku mupaka uruhuza na Congo zishinzwe gukurikirana no kurinda ko hari amabuye yaturuka muri icyo gihugu yinjira mu Rwanda.

Mu 2020, u Rwanda rwari rweretse iryo tsinda ry’abashakashatsi ko hari ibiro 155 bya Coltan rwafashe kuwa 23 Mutarama 2020, biturutse muri RDC mu buryo bwa magendu. Izi coltan zari zibitse mu Karere ka Rubavu.

Iri tsinda kandi ryaneretswe andi mabuye menshi yafatiwe hirya no hino mu gihugu kuva muri Kamena 2019. Yarimo ibiro 360 by’ayakekwaga ko ari beryllium, ibiro 293 bya cassiterite, ibiro 250 bya wolfram n’ibindi biro 54 bya coltan.

Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye nayo yahakanye aya makuru y’icuruzwa ry’amabuye mu buryo bwa magendu, ndetse ibwira aba bashakashakatsi ko “RwandAir idafite ibyemezo by’uko ariyo yatwaye ayo mabuye ya magendu”.

Si ubwa mbere u Rwanda rugaragaza ko amakuru atangwa muri bene izi raporo ku bijyanye na magendu y’amabuye y’agaciro anyuzwa mu Rwanda atari ukuri kuko n’umwaka ushize, rwashimangiye ko bitemewe n’amategeko kurunyuzamo amabuye hatabanje kwerekanwa inkomoko yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *