Kirehe: Abagabiwe inka na Croix Rouge y’u Rwanda nabo bazituriye bagenzi babo batishoboye

Abaturage bo mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama  bahawe inka na Croix Rouge y’u Rwanda muri gahunda ya “Gira inka”, nabo bituye bagenzi babo  batishoboye , bakaba bavuye mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa bahinduka  abafatanyabikorwa

Abazituriwe basabwe nabo kuzagera ikirenge mu cya bagenzi babo, kugira ngo inka bahawe zigere kuri bose, muri gahunda ya Girinka Munyarwanda nkuko biri  muri gahunga za leta ko buri munyarwanda yatunga inka.

Niyonsaba Chantal wahawe inka na Ngiruwumuremyi Damalis, yavuze ko yishimye cyane kuba atunze inka mu buzima bwe.

Ati:”Ndishimye cyane kuba ntunze inka, nkaba nshimira Croix Rouge y’u Rwanda yagize igitekerezo cyo guha inka abaturage batishoboye.Ngiye kuyifata neza nzanywe amata nk’abandi.Ikindi nahingaga sineze kubera kubura ifumbire , ariko ubwo mbonye inka ifumbire irabonetse.Kandi nanjye nzitura.”

Yankundiye Esperence wabonye inka ( uwo uvugana n’ abanyamakuru)  ati:”Croix Rouge y’u Rwanda yampaye inka imwe none nayibyaje umusaruro .Ubu mfite inka 3 kandi narituye.Kubera umukamo w’amata nshobora kwinjiza ibihumbi makumyabiri (20.000 frws) ku kwezi kandi abana   banyweye amata nahayeho n’abaturanyi.”

Karahamuheto , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama , yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’ umufasha wa leta ikora ibintu byinshi bifitiye abaturage akamaro mu rwego kwikura mu bukene no kubateza imbere ngo bahindure ubuzima.

Karahamuheto , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama ( Photo:Captone)

Ati:”Nk’uko gahunda ya Gira Inka ibitegenya, Croix Rouge yú Rwanda yabahaye inka  mugomba guzifata neza ,zikazabagirira akamaro noneho mukazagera igihe mwitura inyana ya mbere  kugira ngo gahunda ya Gira Inka igere no ku bandi bose.

Nshimiye Vincent perezida wa komite ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe yavuze ko aba bazituriye abandi maze kuzamuka mu ntera bakaba bavuye mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa bakaba babaye abafatanyabikorwa.

Muri uwo muhango wabereye mu murenge wa Mahama , abazituriye bagenzi babo bahawe  certicicat y’igikorwa kiza bakoze bafata inka neza bahawe na Croix –Rouge y’u  Rwanda nk’ umufasha wa leta. bakaba bazituriye abandi. 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *