Kubera gahunda ya Guma mu Karere , gare ya Nyabugogo yuzuyem abagenzi batashye mu cyaro

Nyuma y’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021 igafata  ibyemezo bishya birimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa moya z’ijoro mu gihe ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere zahagaritswe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Kamena 2021,bamwe mu baturage bafashe iyambere bitahira mu cyaro kugirango ejo hataba Guma mu rugo bagahura n’ingorane z’ibibatunga.Muri gare ya Nyabugogo hari huzuye abantu benshi ndetse no mu masangano y’umuhanda Nyabugogo imodoka zari nyinshi .Byumvikane ko hari, izavuye mu Ntara zije kurangura ngo ejo batazabura ibyo bacuruza kuko ibyinshi biva i Kigali, hakaba hewerewe gusa imodoka zihetse ibirirwa.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiranye na RBA, yavuze na mbere y’uko iyi Nama y’Abaminisitiri iterana abantu bari barishyizemo ko hazashyirwaho ’Guma mu Rugo.’

Ati “Abantu muri ino minsi babonye ibipimo bya Covid-19 uko igenda izamuka, bari biteze ko hashobora kubaho icyemezo cya Guma mu rugo ku buryo benshi bari barazinze bashaka gusubira mu cyaro kugira ngo nk’uko byagenze ubushize bajye gukomereza ubuzima bwabo mu cyaro kuko batari bazi igihe byamara.”

Minisitiri Gatabazi yakomeje ahumuriza aba baturage ababwira ko ubuzima mu Mujyi wa Kigali buzakomeza.

Ati “Turagira ngo tubanze tubahumurize kuko ntabwo byabaye Guma mu Rugo, ni Guma mu karere kandi n’ubundi no mu mujyi wa Kigali hari ubuzima, hari ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’imirimo rusange bizakomeza gukora, twabanza kubahumuriza kugira ngo bareke kwihuta birukankira mu byaro.”

Yasabye abaturage kureka ingendo ahubwo bakibanda ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Ikindi dusaba ni ukureka izo ngendo, abantu bagatuza, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko bakanubahiriza n’ibisabwa bisanzwe aribyo byo gukaraba, guhana intera, kwirinda guhura ari benshi, kwirinda gusurana mu ngo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *