Kuki Idamage ashaka kuburanira ku karubanda

Abacamanza b’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza bashingiye ku miterere, kamere n’uburemere bw’ibyaha Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho banzuye ko ari ngombwa ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo, maze nawe ahita avuga ko yihannye Inteko Iburanisha.

Kuri uyu wa 22 Kemena 2021 nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda rwasubukuwe nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2021 rwari rwasubitswe nyuma y’uko uyu mugore avuze ko agiye koga ariko urukiko rukamutegereza rukamubura.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa Tatu. Ubushinjacyaha butangira busaba umwanya kugira ngo bugire icyifuzo bugeza ku Nteko iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rwa Idamange ruburanishirizwa mu muhezo rubishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imiterere y’ibyaha Idamange aregwa.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kuburanisha Idamange mu ruhame byamubera urubuga rwo gukomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse.

Buti “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

Bwasabye ko ku nyungu za rubanda Idamange yaburanishirizwa mu muhezo. Buti “Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

Uruhande rwa Idamange ntirubikozwa

Idamange Iryamugwiza Yvonne ahawe umwanya ngo avuge ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, yavuze ko bidashoboka ko yaburanishirizwa mu muhezo kuko ngo ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu ruhame.

Ati “Kugira ngo urukiko rumpamagare mu ruhame runabigaragaze mu nyandiko ningera mu rukiko umushinjacyaha asabe ko mburanishwa mu muhezo ntabwo bibaho. Cyane cyane ko ibyaha muvuga ko nakoze bigaragara ko nabikoze mu ruhame kandi mwandeze mu ruhame. Ntabwo numva uburyo uyu munsi najya kuburana bakamburanishiriza mu muhezo.Ntabwo njye nakwemera kuburanishirizwa mu muhezo.”

Abunganizi ba Idamange bahawe umwanya bavuze ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kinyuranyije n’amategeko ngo kuko kuba urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo bifatwaho icyemezo n’urukiko.

Abunganira Idamange bakomeje bavuga ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kitarimo ubunyamwuga ngo kuko cyaje gitunguranye.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yongeye guhabwa umwanya avuga nta bunyamwuga buke buri mu busabe bwabo ngo kuko iki cyifuzo cy’uko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo bagishyize mu ikoranabuhanga ry’urukiko ku wa 21 Kamena 2021.

Ibi bisobanuro by’ubushinjacyaha ntibyakiriwe neza n’abunganira Idamange bavuze ko n’ubundi iki gihe ubushinjacyaha bwabishyiriyemo bwari bwatinze, bavuga ko kwemera icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bishobora gutera ingaruka z’uko urubanza ruburanishwa mu buryo butandukanye n’uko rukwiye kuburanishwa.

Nyuma yo kumva impande zombi Inteko Iburanisha yafashe umwanya wo kwiherera kugira ngo ifate umwanzuro kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha.

Idamange yihannye Inteko Iburanisha

Nyuma y’umwanya inteko yamaze isuzuma ubu busabe bw’Ubushinjacyaha, ahagana saa tanu n’iminota umunani abayigize nibwo bagarutse mu rukiko.

Mbere y’uko hatangazwa umwanzuro Idamange yahise yaka ijambo, avuga ko atari ngombwa ko Inteko Iburanisha isoma umwanzuro yafashe ku cyemezo cy’uko urubanza rwe ruzabera mu muhezo cyangwa mu ruhame ngo kuko we n’abamwunganira bamaze gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko igaragaza ko bafite inzitizi y’uko urukiko ari kuburaniramo rudafite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Abunganira Idamange na bo bahise baka ijambo bavuga ko “Nta kuntu byumvikana uburyo urukiko rwafata umwanzuro wo kuburanisha Idamange mu ruhame cyangwa mu muhezo kandi yaragaragaje ko rudafite ubushobozi bwo kumuburanisha.”

Bavuze ko Urukiko rugomba kubanza rugasuzuma inzitizi ya Idamange rugafata umwanzuro niba rufite ubushobozi bwo kumuburanisha cyangwa niba rutabufite nyuma akaba ari bwo hazasuzumwa niba Idamange azaburanira mu muhezo cyangwa mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwahise bwaka ijambo buvuga ko ubusabe bwo kuburanisha Idamange mu muhezo bureba urubanza rwose, bwemeza ko n’iyi nzitizi ye y’uko urukiko rudafite ubushobozi bwo kumuburanisha yaburanishwa mu muhezo.

Buti “Umuhezo wasabwe n’ubushinjacyaha urareba iburanisha ry’urubanza n’inzitizi zose zishobora kuvuka muri urwo rubanza. Ubushinjacyaha burasaba ko zaburanishirizwa mu muhezo.”

“Nta hantu na hamwe amategeko agaragaza ko umuhezo ureba gusa iburanisha mu mizi, inzitizi zose zishamikiye kuri urwo rubanza ziburanishwa mu muhezo.”

Nyuma yo kumva impande zombi Inteko Iburanisha yanzuye ko gusoma umwanzuro ntacyo bibangamiyeho inzitizi Idamange yatanze.

Urukiko rwahise rutangaza rushingiye ku miterere, kamere n’uburemere bw’ibyaha Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho rwanzuye ko ari ngombwa ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo.

Nyuma yo kumva iki cyemezo cy’urukiko, Idamange yahise yaka ijambo avuga yihannye inteko iburanisha ngo kuko kuba yahise ishyira mu bikorwa ubusabe bw’ubushinjacyaha ari ikimenyetso cy’uko nta butabera azahabwa.

Inteko Iburanisha yahise ihagarika urubanza, ivuga ko hazatagerezwa ko hashyirwaho indi ikazasuzuma ubu bwihane bwa Idamange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *