AKABABARO GAKABIJE KU BAHINZI BO MU KARERE KA BURERA CYANE CYANE ABO MUMIRENGE Y’AMAKORO “GAHUNGA; RUGARAMA NA CYANIKA” NDETSE NO MU MIRENGE YA KINONI; KAGOGO NA KINYABABA.

Nyuma y’itangazwa ry’amabwiriza ya ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi Nomero 001/2021 yo kuwa 01/07/2021, yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (ifumbire mva ruganda n’imbuto z’indobanure harimo nkunganire ya leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2022A , ikinyamakuru cyanyu gasabo. net cyanyarukiye mu ntara y’Amajyaruguru kureba niba koko abahiunzi barabonye imbuto n’inyoungeuramusaruro ndetse ko bitabiriye kwiyandikisha muri Smart Nkunganire System “SNS”.

Twasanze imyiteguro yose yararangiye mu turere twose, guhinga no gushyirwa muri MOPA (Mobile Ordering Proccessing Application), ubu buryo bushamikiye kuri Smart Nkunganire System”S.N.S”. Tugeze mu karere ka Burera ho twasanze abahinzi bataka ko babuze ifumbire mvaruganda kandi barakoze ibisabwa byose binyuze ku bacuruzi b’inyongeramusaruro “Agrodealers” ndetse baremejwe muri MOPA n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge(Agronomes). Ikibabaje kandi gitangaje akarere ka Burera niko konyine katigeze kishyura nkunganira muri YARA Ltd nk’uko bivugwa mu mabwiriza ya ministiri w’ubuhinzi n’ubwozi mu ngingo ya 6,7 ndetse n’iya 8. Abacuruzi b’inyongera musaruro bagiye gufata ifumbire APTC “Agro-Purocessing Trust Corporation Ltd irayibima ifite kuko ariyo ifite uburenganzira nk’uko bivugwa muri ayo mabwiriza “ingingo ya1 n’iya 2.

Ikinyamakuru gasabo.net twagerageje kuvugana n’abayobozi iby’icyo kibazo “(Mayor ,vs Mayor Economic na Exectif w’Akarere), ibisobanuro batanga kuri icyo kibazo cyo kutishyura nti byumvikana neza kuko banatubwiye ko hari n’ibirarane batarishyura muri YARA Ltd ariko batwijeje ko icyo kibazo kirakemuka vuba. Abahinzi bataka bavuga ko ifumbire ibaraje ihinga, bityo ko ikenewe ngo bashyire imbuto mu butaka bukibobereye kugira ngo imbuto izazamuke mu butaka imeze neza kuko aribyo bibaha icyizere cyo kubona umusaruro mwiza.

Hashize igihe kandi muri ako karere havugwa ubucuruzi butemewe “Frode” mu icuruzwa ry’ifumbire, aho yafatirwaga mu mupaka igiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bityo ikinyamakuru gasabo.net cyagerageje kwegera abaturage bo mu mirenge ya GAHUNGA; RUGARAMA na CYANIKA, hari bamwe batubwiye ko abagerageza gutera ibirayi ku gihe ari abayigura aho yabitswe mu murenge wa CYANIKA hamwe no mu mirenge y’Akarere ka Musanze ”GACACA na NYANGE” bakayigura ku giciro cyashyizweho n’amabwiriza ya ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi ariko hakiyongeraho amafaranga yaba komisiyoneri kuko nyine batayemerewe kandi batayibaruweho, ibi bikaba bihabanye n’ibivugwa mu ngingo ya 5 y’ayo mabwiriza kandi nabwo akaba ari uburyo butemewe (Frode). Iyo ngingo iragira iti ”Abacuruzi b’ifumbire bashobora kugabanyiriza ibiciro abahinzi kugira ngo bagure ifumbire kugiciro gito,ariko ntabwo bemerewe kuzamura ngobarenze ibiciro ntarengwa byashyizweho.Byase bigakorwa hubahirizwa ubuziranenge bw;ifumbire ikenewe”.

Dusoza, ikinyamakuru gasabo.net kirashimira uturere twatekereje ku bahinzi batwo maze tukishyura Nkunganire ku gihe, ariko nk’ijisho ry’abaturage turakangurira abo bireba bose gukemura ibibazo by’abahinzi b’akarere ka Burera babone inyongera musaruro ”Imbuto n’ifumbire” ku gihe bubahiriza amabwiriza ya ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kwirinda gukora ibibujijwe kandi twese twirinda Covid-19 mubyo dukora byose.

gasabo.net

 1,921 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *