Ndahumba Emile n’agatsiko ke, nyuma yo guhombya koperative COOPCOM bakomeje kuyibuza umudendezo.

  • Nyuma yaho havugiwe uburiganya kuri Ndahumba Emile n’agatsiko ke bigeze kuyobora koperative  y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali COPCOM, biravugwa ko bari gutungwa agatoki mu kubangamira imikorere yayo muri iki gihe.

Ndahumba Emile yabonye bikomeye akuramo ake karenge , yigira imahanga.We  n’agatsiko ke, bacyuye igihe ku buyobozi bwa  COPCOM bashinjwa kugura ibikoresho bitujuje ubuziranenge, nk’isima n’intsinga z’amashanyarazi byo kubaka inzu y’ubucuruzi y’abanyamauryango bayo iri ku Gisozi, mu karere ka Gasabo no guha isoko Twagirayezu Thadee  mu manyanga kandi ku giciro gihanitse, guteza impaka no kubiba umwiryane mu banyamuryango bafata ibyumba byo hasi n’ibyo hejuru, kuko bose barwanira gucururiza mu byumba biri hasi hegereye ku butaka.

Komite nyobozi ya COPCOM, yari iyobowe na Ndahumba yashinjwe  kwinjiza abanyamuryango bashya abasanzwe batabizi.

Umwe mu banyamuryango ba Koperative Coopcom ati”Hagati muri Coopcom harimo ikibazo gisaba imbaraga kugirengo gikemuke.Umwe ati”Coopcom yafashe ideni muri Banki ya BRD kwishyura bitangira kugorana kuko harimo abanyamuryango babalinga.Undi nawe ati”Ndahumba Emille n’itsinda rye banyereje akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni maganinani z’amafaranga y’u Rwanda.Ikibabaje nuko hari bamwe mu bakozi bo muri RCA babogamira kubanyereje umutungo.”

Ubwo urubanza ruburanishwa n’urugereko rwisumbuye rwo mu karere ka Gasabo rufite icyicaro Rusororo ,aho ubushinjacyaha buregamo Ndahumba Emille nabagenzi harabavugaga ko ntakizagerwaho.Abasesengura ibyo muri Coopcom kongeraho icyatumye inteko rusange yari kubera kuri Dove Hotel itaba basanga ubutabera bwonyine aribwo buzakemura ikibazo.

Bamwe mu banyamuryango ba COOPACOM, ntibumva impamvu hari bamwe  mu bakozi ba RCA  n’ushinzwe amakoperative mu karere ka Gasabo bivanga no kunaniza Komite nyobozi.Ese hari inyungu babonaga mu gihe cya Ndahumba batakibona!

Uwitonze Captone/Gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *