Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’ibirasirazuba(EALA) isoje Manda yayo igeze kuri byiza.

 

Mu nteko rusange y’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’iburasirazuba (EALA), yateranye kuwa
23 Ukwakira 2022 kugeza kugwa 5 Ugushyingo 2022 yafashe imyanzuro myinshi harimo no kongera imigabane mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ( EAC).

Iyi nteko ishinga amategeko ya Afurika y’iburasirazuba yateraniye mu ngoro y’Abadepite iri Kimihurura mu mujyi Kigali, mu gihugu cy’u Rwanda.

Iyi nama yari ifite gahunda ihamye ari nabyo byatumye abanyamuryango bamara ibyumweru bibiri basuzuma ibyagezweho ndetse biga kandi banoza ibigomba kuzakorwa muri Manda zikurikiraho.

Muri uru ruzinduko rw’akazi i Kigali, Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’iburasirazuba (EALA), yatewe inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu nama idasanzwe yabaye ku wa kabiri, tariki ya 1 Ukuboza 2022, aho yavuze ko ibihugu bigize umuryango wa EAC bigomba gufatanyiriza hamwe mu gushyiraho uburyo burambye bwo guterana inkunga mu gihe hagamijwe kwamagana uko amafaranga y’amanyamahanga agezweho agira ingaruka ku muryango bigatera kudindira no gushyira mu bikorwa imishinga na zimwe muri gahunda ziba zateganijwe.

Mu kiganiro mpaka, iyi nama yagarutse no kuri raporo ya Komite ishinzwe ibaruramari yagenzuwe n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ( EAC) yo kuwa wa 30 Kamena 2020.

Muri ibi biganiro mpaka, intumwa za rubanda zasabye inama y’abaminisitiri ya EAC gushyira mu bikorwa inkunga yatanzwe kugira ngo igire icyo imarira abanyamuryango, higwa
uburyo hagenzurwa neza gahunda z’iterambere zizafasha abaturage kugera kuri gahunda y’ibikorwa byayo.

Mu gihe yashishikarizaga Umuryango n’abawugize kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego zashyizweho kugira ngo inkingi enye z’ubufatanye zigerweho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko hashyizweho ikigo cy’imari cya Afurika y’iburasirazuba.

Mu gusubiza uyu muhamagaro, inteko ishinga amategeko ya Afurika y’iburasirazuba (EALA) yatangiye gukorera hasi no hejuru kugira ngo yemeze umushinga w’itegeko rya komisiyo ishinzwe kugenzura, kubahiriza no gushyira mu bikorwa ubusabe bwa EAC bwo mu 2022.

Umushinga w’itegeko rishyiraho komisiyo ishinzwe kugenzura, kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya EAC hashingiwe ku ngingo ya 21 (b) y’amasezerano yerekeye ishyirwaho ry’umuryango w’ubukungu bw’Afurika y’iburasirazuba.

Iyi Komisiyo izashyiraho gahunga y’ibindi bikorwa , kubiteza imbere kugera ku bipimo ngenderwaho by’ubukungu bw’ibihugu by’abafatanyabikorwa mu gihe cyo kujegajega cyangwa guhungabana k’ubukungu.

Undi mushinga w’inyongera wa EAC mu mwaka wa 2022 waciweho akarongo ni mushinga uha imbaraga umunyamabanga mukuru wayo ugira uti ” Umunyamabanga mukuru w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) afite ububasha bwo gukwirakwiza amadorari y’Amerika miliyoni ebyiri, ibihumbi magana atandatu na makumyabiri na magana inani (2.620.800$ ) mu ngengo y’imari y’Umuryango kugira ngo hongerwe amafaranga mu nzego z’Umuryango mu bijyanye n’imari y’umwaka utaha izarangira umwaka utaha ku ya 30 Kamena 2023.

Rwigema Pierre Celestin yabwiye Gasabo ko Inteko ishinga amategeko, umutwe wa Afurika y’Iburasirazuba ari urwego rushinzwe amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

                                    Hon.Dr.Rwigema Pierre Celestin(Photo:net)

Ati:“Njye na bagenzi banjye  dusoje manda twemeje hafi  amategeko 79, aho Inteko Ishinga Amategeko ya EALA ifite inshingano zo gutora amategeko agenga EAC, ndetse no gukurikirana ibikorwa by’uyu Muryango mu rwego rw’amategeko.”

Mugenzi we, Fatuma Ndangiza nawe wari usanzwe muri EALA yabwiye Gasabo.net ko hari byinshi bagezeho muri manda ishize ariko hari n’ibigikeneye gushyirwamo imbaraga ari nazo ntego zikomeye bafite.

                                        Hon.Fatima Ndangiza (Photo:net)

Yagize ati “Hari byinshi twagezeho muri manda ya mbere, ari ugutora amategeko cyane cyane adufasha kugera kuri iriya nkingi ya gatatu yo kugira ifaranga rimwe, ariko nanone twatoye n’andi mategeko arebana n’uburezi, korohereza abashoramari, twakurikiranye n’imikorere ya za guverinoma, tunahagararira abaturage.”

Fatuma yakomeje agira ati “Muri manda ikurikiyeho, icya mbere ni ugusigasira ibyagezweho, tugakomeza guharanira ko inzitizi zikiriho cyane cyane izituruka ku bantu, zaba zituruka kuri ruswa ndetse n’ ibibuza abantu gucuruza uko bikwiye ko byavaho kuko abanyarwanda n’abandi baturage bo muri EAC bakora ubucuruzi bifuza ko byaborohera.”

Inama ya 18 isanzwe, y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateranye ku ya 20 Gicurasi 2017, yatangaje ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ( EAC ) ihuriweho n’Amashuri makuru mu rwego rwo guhuza no kuzamura ireme ry’uburezi mu karere.

Niyo mpamvu Komite ishinzwe intego rusange yakoze igenzura kugira ngo isuzume intambwe imaze guterwa n’inama mpuzamahanga ya kaminuza yo muri Afurika y’iburasirazuba mu guhuza gahunda z’uburezi muri EAC.

Ubu buhuza bugamije guteza imbere byimazeyo ubwisanzure bw’abakozi mu bihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC hagamijwe kumenya umubare w’ impamyabumenyi zihabwa inzobere zose zize mu karere ka EAC.

Inteko yemeje icyifuzo cyo gushyigikira ibikorwa by’umushinga wo gucukura peteroli mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba urimo gukorwa (EACOP).

Iki cyifuzo cyagarutsweho na Cyubahiro James Kakooza, aho yashatse kwerekana ko EALA ishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga EACOP ugamije kugirira akamaro ibihugu by’abafatanyabikorwa, inashishikariza kandi abantu cyangwa abahohotewe n’umushinga wa EACOP guhora bageza ibibazo byabo kubabahagarariye mu Nteko ishinga amategeko ya EALA.

Iyi nteko yashoje inama yayo yemeza Raporo ya Komisiyo ishinzwe ibibazo by’akarere n’imyanzuro y’amakimbirane ku gusuzuma ingamba zashyizweho n’ibihugu by’abafatanyabikorwa hagamijwe umutekano n’imibereho myiza by’abaturage cyane cyane hibandwa Ku bicuruzwa byabo biba biri ku kiyaga cya Victoria no ku kiyaga cya Tanganyika

Ku bijyanye n’imigenderanire hagati y’abaturage bagize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba , Komisiyo yasanze hari icyuho cyari gihari nko kutagira imbonerahamwe igezweho yo kugendagenda, serivisi z’ubutabazi ku masaha 24 ndetse n’ingamba zuzuye z’umutekano wo mu nyanja zigomba gukemurwa hagamijwe guteza imbere itumanaho ryiza no kugabanya impanuka ku biyaga bya Victoria na Tanganyika.

Abanyamuryango ba EALA bafashe igihe cyo kwishimira ibidukikije bisukuye byo mu mujyi wa Kigali, mu mwaka wa 2018 akaba ari umujyi usukuye ku isi n’umuyobozi wa gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibidukikije, Eric Solheim, haba mu rwego rwo gukubura imyanda yo mu muhanda ndetse n’ibikorwa by’isuku n’isukura. Izi ntumwa za rubanda zagize kandi amahirwe yo guhamya ko umuganda ukorwa n’abaturage ariwo utuma ibikorwa by’isuku n’isusukura mu gihugu biza ku isonga by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Mu gusoza iyi nteko ya EALA, Perezida wayo, Rt. Hon. NGOGA K. Martin yashimiye Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wafashe umwanya akifatanya n’abo.muri iyi nteko yirengagije gahunda yari afite, kugira ngo ageze ijambo ku banyamuryango ba EALA bicaye i Kigali.

 4,133 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *