Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruvuga ko begerejwe serivisi zo kwipimisha virusi itera SIDA nta kiguzi

Ikigo Rwanda Health Initiative for Youth and Women cyashinzwe mu mwaka wa 2017, mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, hakaba hamwe mu ho urubyiruko rugana rukipimisha virusi itera SIDA nta kiguzi.

Umukozi ushinzwe ubukangurambanga n’inyigisho bigamije guhindura imyitwarire mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Nyirinkindi Aime Enerst, avuga ko mu mwaka wa 2004 Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga itanga imiti ku bantu bari barwaye SIDA.

Aragira ati :Virusi itera SIDA ushobora kubana nayo ukarinda upfa  utarwaye SIDA mu gihe wafashe neza imiti”.

Umukozi ushinzwe ubukangurambanga n’inyigisho mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Nyirinkindi Aime Enerst

Kubera iyo serivisi begerejwe urubyiruko rwo mu karere ka Musanze ruvuga ko bapimwa ku buntu bagahabwa  udukingirizo n’imiti ku buryo byagabanije ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Ntarambirwa Museveni umwe muri uru rubyiruko avuga ko usibye kuba baregerejwe izi serivisi zibarizwa muri iki kigo , hari n’izindi nyigisho bahabwa mu mashuri zibakangurira kwirinda Virusi itera SIDA.

Agize ati “Numva Leta yarakoze ikintu gikomeye cyane kuko yadushyiriyeho ikigo gifite ibikoresho bipima ubwoko bw’amaraso bwa buri wese ndetse n’urubyiruko rurabyitabira cyane ku kigero gishimishije”

Uwineza Mutoni Amandine avuga ko yigiye kuri iki kigo uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko batubwira uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Aragira ati “Ushobora gukora imibonano n’umuhungu wakeka ko yakwanduje Virusi itera SIDA ugahita uza muri iki kigo bakaguha ibinini bituma utayandura”

Uwineza akomeza agira ati: Hari bamwe mu bayobozi bitwaza ububasha bafite bakanduza abana b’abakobwa VIRUSI itera SIDA.

Umukozi ushinzwe ubukangurambanga n’inyigisho bigamije guhindura imyitwarire mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Nyirinkindi Aime  Ernest, avuga ko mu mwaka wa 2004 Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga itanga imiti ku bantu bari barwaye SIDA.

Aragira ati “Virusi itera SIDA ushora kubana nayo ukarinda upfa  utarwaye SIDA mu gihe wafashe neza imiti ”

Ubushakashatsi bwakozwe na RPHIA mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko ubwandu bushya bugeze kuri 3%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 55% by’abakora umwuga w’uburaya bafite virusi itera SIDA ndetse ko ari nabo bakwirakwiza Virusi itera SIDA ugeranije n’ibindi byiciro.

Nubwo bimeze gutya ariko ,Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga imiti yo kurinda abakora umwuga w’uburaya batarandura Virusi itera SIDA.

Isi ifite intego yuko byibura muri mililitiro imwe y’amaraso ku muntu ufiite virusi itera ufata imiti neza hagaragaramo VIRUSI zitarenze 1000, mu gihe u Rwanda rwo rufite gahunda yuko muri mililitiro imwe y’amaraso habonekamo  VIH200.

Nk’ikigo gihuriza hamwe urubyiruko, Rwanda Health Initiative for Youth and Women, hashingiwe ku bwitabire bw’urubyiruko rugana iki kigo, ifite intego yo gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze, ibizatanga umusanzu munini mu kumanura imibare y’abandura Virusi itera SIDA, n’urubyiruko rurimo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *