Binyuze mu mushinga PA 22-26 , Croix Rouge y’u Rwanda yateye inkunga imiryango 235 yo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma

Croix- Rouge y’u Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa PA 22-26 yateye inkunga imiryango 235 yo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma iyiha ihene 470; buri mu ryango ukaba wabonye ihene 2.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix-Rouge y’u Rwanda Bwana MAZIMPAKA Emmanuel asobanura iby’iki gikorwa agira ati: “ hatanzwe amatungo 470 mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma. Bikaba atari n’ibyo gusa kubera ko hanubatswe ibiraro hanatangwa n’imirama y’imboga kugira ngo abaturage bashobore kugira imboga bityo bashobore kurwanya imirire mibi. Aya matungo yatanzwe azafasha imiryango yatoranyijwe dufatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwiteza imbere ngo bave mu bukene. Ibyo bikaba bikorwa hakurikizwa ya ntego ya Croix-Rouge y’u Rwanda yo gufasha abababaye kurusha abandi kugira ngo imibereho yabo ishobore kuzamuka biteze imbere hakurikizwa ya gahunda ya Leta ya Tujyanemo”.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix-Rouge y’u Rwanda Bwana MAZIMPAKA Emmanue ( Photo:Placide)

Bwana NSEKARIJE Frédéric, umuyobozi uhagarariye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruramira asobanura ko inkunga Croix-Rouge y’u Rwanda itanze ikomeye cyane ikaba ari iyo gusigasirwa. Abivuga muri aya magambo:”Twiteguye gukurikirana aya matungo tukayacungira umutekano tukayarinda ba rusahurira mu nduru. Abaturage tuzababa hafi mu kuyakurikirana kandi hari n’amasezerano abaturage bagiye basinya. Mbere yo kuyahabwa bakaba babanje kubisobanurirwa bihagije”.

Gandika, umwe mu baturage bahawe amatungo yishimiye ko amatungo ahawe agiye kumuteza imbere. Aragira ati:”Ubu biranshimishije cyane kuba mpawe aya matungo. Ubu ngiye kuva mu cyiciro cy’ubukene narindimo bityo niteze imbere nzamuke mu kindi cyisumbuye tworoze abandi dushobore kwishyure ubwishingizi mu kwivuza na ejo heza dushobore kandi kwishyurira ishuri abana”.

Mukaremera  Béatha nawe ashimira Croix-Rouge y’u Rwanda agira ati: « Biranejeje cyane Imana yagize neza yatuzaniye Croix-Rouge, nta tungo nagiraga none ubu ndaribonye ubu ni ibyishimo gusa. Ubu mbonye ihene ebyiri ndabishimira Imana cyane. Baduhaye ibihumbi ijana none ku ihene nguze nsaguye amafaranga ibihumbi bitanu(Frw5.000) ngiye kuyikenuza ngure umuceri, ibishyimbo amavuta ubundi ntekere abana ubundi tugubwe neza.”

Amatungo yatanzwe ni icyiciro cya mbere, hatangwa andi ku buryo azagera ku ihene 874 n’ingurube 33.

 1,982 total views,  7 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *