GS APE Rugunga:Indashyikirwa mu nyubako z’ikitegererezo no guteza imbere uburezi

Bwana Rusagara Paul, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga yatangarije ikinyamakuru Gasabo  ko,  iki kigo gifite ubutaka bunini , ariko bukoreshejwe neza bwabyazwa umusaruro.Akaba ari muri urwo rwego hakozwe inyigo ijyanye n’igishushanyo mbonera (master plan) y’Umujyi wa Kigali.

Nkuko biteganyijwe,  izo nyubako zizaba zirimo  amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, n’ibibuga byo kwidagadura ndetse n’amacumbi  azinjiza amafaranga yunganira ikigo (reba amafoto hasi) .

 

 

Hakaba hashize  hafi imyaka itandatu , abanyeshuri batanga amafaranga make ugereranyije n’ibindi bigo .Muri  APE-Rugunga bishyura  ibihumbi mirongo icyenda(90.000 frw) gusa ku gihembwe,  mu gihe mu bindi  bigo by’amashuri  ababyeyi batanga ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 frws)ku gihembwe.

 

Mu gihe iyi nyubako izaba yuzuye izaba iteye ubwuzu mu Kiyovu , cyane ko izaba  yitegeye Kimihurura na Gikondo . Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya APE Rugunga , Rusagara Paul, yatangaje ko,  iyi nyigo yizwe neza  kuko yakozwe n’abahanga babifitiye ubushobozi.Ubuyozi bwa APE-Rugunga  bukaba bwarayishimye  buyiganiraho n’inzego zose  z’ikigo bireba  harimo: Inteko rusange, Komite ya APE, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa bashoboka. Igisigaye nukurebera hamwe  uburyo yashyirwa mu ngiro.

Perezida wa  APE-Rugunga n’abo bafatanyije( P/net)

 

Iyi nyigo igaragaza ko ingengo y’imari ikenewe kugira ngo iki cyerekezo kigerweho, ikabakaba miliyoni ebyiri z’Amadolari n’ibihumbi magana arindwi, ni ukuvuga asaga miliyari ebyiri uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (2,700,000USD = 2,363,145,028.55RWF).Nkuko twabyanditse hejuru  ikazaba ikubiyemo kuvugurura inyubako zisanzwe mu buryo bw’inyubako zigeretse, kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro, kubaka amacumbi akodeshwa, n’ibindi bijyanye na byo.

Rusagara yasoje avuga  ko hari kwigwa uburyo izo nyubako zazubakwa, yaba gushaka inguzanyo, ari ugushaka abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

APE-Rugunga ni ikigo cy’ababyeyi, gifite amateka meza mu gutanga ireme ry’uburezi .Babyeyi mwihutire kujyanayo abana banyu , igihe cy’itangira kirageze.

Uwitonze Captone

 2,902 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *