BURERA: Agatsiko k’abaturage bafite umuco wo gukururana mu manza no kwigomeka ku byemezo by’inkiko ni abo kwamaganwa, bagakangurirwa gukora ibibateza imbere birinda imanza kuko zikurura amakimbirane n’amacakubiri.

Hashize igihe kitari gito havugwa ibibazo by’abaturage batanyurwa n’ibyemezo by’inkiko, aba bahora basiragira mu nkiko no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no muzindi nzego “Umuvunyi n’ahandi” ariko akenshi byakunze kugaragara ko ari umuco utari mwiza cyane ko bazishoramo kandi bakazishoramo n’abandi nta mpamvu.

Ikinyamakuru gasabo.net kiragaruka ku nkuru y’ubushize kivuga ku bagabo HABUMUGISHA Jean Damascène bita BENONI; MWAMBUTSA bita BARISESERA; RUBERAMBUGA Paul; MUKESHIMANA Emmanuel; NZABARINDA Cyprien na BENDANTUNGUKA, aba bagabo bose batuye m’umurenge wa RUGARAMA ariko bakomeje kuvugako bafite ikibazo cy’amafaranga bafashe bita URUNGUZE “Banque Lambert”, nyamara iyo usesenguye usanga ari abantu biremye agatsiko kagamije guharabika abandi no gucuruza imanza na munyangire, aho birirwa baharabika MUNYANKERA Damien mu binyamakuru ko yabahaye URUNGUZE.

ESE KOKO IKIBAZO NI URUNGUZE CYANGWA NI UGUKUNDA IMANZA?

Mu busesenguzi ikinyamakuru cyakoze cyegereye MUNYANKERA Damien wakunze kuvugwa n’aba baturage agitangariza ko ibyo bamuvugaho ari ukumuharabika, ati “Nagiranye ikibazo na MUKESHIMANA Emmanuel wari ufite ideni mu Umutanguha bank, aranyiyambaza ndarimwishurira Bordereau ndayifite ariko twumvikana kungurisha umurima; Arawungurisha kandi ngurira imbere ya Notaire w’ubutaka, bigeraho MUKESHIMANA ashaka kwisubiza umirima we ahakana ubugure abwita urunguze yifashishije BARISESERA wigize umunyamategeko w’agatsiko k’abantu bacuruza imanza; BARISESERA nawe avuga ko namuhaye urunguze ataribyo ndetse nta kibazo dufitanye nta nicyo twigeze tugirana”. MUNYANKERA akomeza agira ati “Nacuruzaga inka ngurisha inyama mu masoko ariko ubu umurima naguze na MUKESHIMANA Emmanuel warampombeje nahagaritse gucuruza inka, bityo niba anashaka kwisubiza umurima we yansubiza amafaranga yanjya ariko nkagira amahoro”;

Hari umugabo witwa NZABARINDA Cyprien nta kibazo afitanye na MUNYANKERA Damien ahubwo urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka itatu kubera chèque itazigamiwe yahaye umukobwa ucuruza mtu witwa Gasparina IYADUHUJE ubu Cyprien yarihishe ntaboneka, bariya bagabo tuvuze haruguru baramwitwaza bakamuvuga mu bitangazamakuru ngo MUNYANKERA Damien yaramumenesheje kubera urunguze yamuhaye ataribyo;

MUNYARUBUGA Paul, uyu yagurishije MUNYANKERA Damien umurima kuneza; Baguriye imbere y’umukozi ushinzwe ubutaka, aramuhinduriza ubu MUNYANKERA Damien umurima umwanditseho kandi awufitiye icyangombwa cy’ubutaka kimwanditseho we n’umugore we Nyakwigendera NAYIGIZIKI Jeanne ariko arenga kuri ubwo bugure agasiragiza Damien mu nkiko ariko agenda atsindwa hose agenda avuga ko ari urunguze MUNYANKERA yamuhaye;

BENDANTUNGUKA nta kibazo afitanye na MUNYANKERA nta nicyo bigeze bagirana ahubwo aba muri kariya gatsiko agira ngo yamamaze byacitse kuko yaburanye n’abantu urunguze ntibyamuhira aratsindwa;

HABUMUGISHA Jean Damascène nawe nta kibazo yigeze agirana na MUNYANKERA Damien, ahubwo ikibazo agifitanye n’umudamu w’i Musanze witwa Cynthia ariko afata ibibazo bye akabivangamo MUNYANKERA kubera ashaka kumvikanisha ibibazo bye yifatanyije n’agatsiko karimo MWAMBUTSA Augustin; Uyu HABUMUGISHA J.Damascène yahoze ari umucuruzi w’ibirayi m’uburyo bw’UBUMAMYI, Ubuyobozi bufashe icyemezo cyo guca ubumamyi ajya mu Mutara ahinga Tungurusumu avanayo amafaranga menshi ahura n’abandi batekamutwe bamushora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, baramuhangika bamupfunyikira ibitaka arahomba none yigize umuvugizi w’agatsiko gacuruza imanza.

Twegereye abaturage mu midugudu bariya bantu batuyemo batubwira ko nabo batumva neza ikibazo bariya bagabo bafite, icyo bahurizaho baragize bati “Rwose ntabwo tuzi neza ikibazo bariya baturage bafite kandi n’uwo bavuga ngo yabahaye urunguze “MUNYANKERA” ntarwo acuruza kuko ibyo by’urunguze ntibikiri ikibazo kuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney wahoze ayobora intara y’Amajyaruguru yagiye amaze guhasha abarucuruzaga kandi naho SACCO/ Imbere_heza iziye nuwabyishoramo yaba afite ikibazo cyo mu mutwe”, aba bantu rero nibareke guhembera uwazimye, uwagizweho ingaruka nibyo yishoyemo anyurwe areke gukomeza guhungabanywa n’ibyashize.

MWAMBUTSA Augustin alias BARISESERA “Umunyamategeko w’agatsiko”.

HABUMUGISHA Jean Damascène alias BENONI “Umuvugizi w’agatsiko”.

Arongera ati “Dufite umuturage witwa MWAMBUTSA Augustin bita BARISESERA, ni umuntu mubi ukunda imanza kuva kera niwe ugenda ahumanya abantu muri uyu murenge wa RUGARAMA nta muntu utamuzi n’urwo runguze avuga ntawarumuha kuko muntu afitiye ideni, ahubwo ni uko yigize umunyamategeko ugenda ateranya abantu”. Ikindi kandi gihurizwaho na benshi, abagiye bafata urwo runguze rukanabakoraho ngo ni uko iyo bavuga ibyababayeho babivuga bafite ishema n’isheja nkaho ibyo bakoze byemewe n’amategeko ko ababahaye amafaranga aribo banyamafuti gusa. Bityo ukoma urusyo akome n’ingasire kuko bose bahuriye ku cyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu, byongeye kandi twebwe nk’abaturage turasaba ubuyobozi kudufasha kwamagana no guhasha aba bantu bakomeje kwirema agatsiko kuko bakomeje gutera urujijo mu baturage no mu nzego zitandukanye bazura akaboze k’ibibazo bitakiriho ndetse ni ugutuma hadatekerezwa ibyaduteza imbere ahubwo hakagwira inzangano n’amatiku mu miryango. Bamaganwe!

 

Twagerageje kuvugana na bariya bagabo bivugwako biremye agatsiko, banga kugira icyo badutangariza kubibavugwaho. HABUMUGISHA Jean Damascène bita BENONI niwe wavuze ngo azaburana na Cynthia mpaka; Umwe mubavandimwe be yadutangarijeko bamugiriye inama kenshi zo kureka kwishora mu manza arabananira, ati “Yaratunaniye ahubwo bivamo ko njye nawe twangana, Ubu ntashobora kumvugisha kandi atarishora muri ibyo bibazo yari umuntu mwiza w’intangarugero mu muryango”; Arongera ati ” Abana biga nabi, ibyo arimo aramutse abiretse nta kibazo yagira kuko afite isambu yayihinga agasubira k’umurongo”, bityo twebwe nk’abavandimwe be araduteranya n’imiryango tutigeze tugirana ibibazo.

Twegereye Umuyobozi muri uwo murenge Bwana Concorde HATUMIMANA, tugirana ikiganiro cy’akanya gato adutangariza ko mu murenge wa RUGARAMA ahamaze igihe gito ariko ko yasanze hari abaturage beza bitabira umurimo kandi bumva icyo gukora, bariya bavugwaho kubuza abandi amahoro tuzabagira inama mu nteko z’abaturage kuko zasubiyeho; Tuzagerageza kumva ibibazo byabo tubaganiriza, arongera ati “Ubu mutuelle y’uyu mwaka 2022 abaturage bayigeze kure ntaho nahera mvuga ko abaturage b’uyu murenge ari babi kuko umuturage mubi ahora inyuma y’abandi ariko uyu murenge duhagaze neza muri gahunda zose”. Ibi byashimangiwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka BURERA wadutangarije ko Umurenge wa RUGARAMA uza ku isonga muri gahunda za Leta, bityo ko bagiye kurebera hamwe icyo kibazo gikunze kuvugwa cy’urunguze kandi ko bashize imbere kwegera abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo byabo no kubikemura.

 

Ikinyamakuru gasabo.net gisoza kirakangurira abaturage n’abasomyi kwirinda umuco w’amatiku na munyangire bihembera urwango n’amacakubiri bikomotse ku manza zitari ngombwa, bagendera kure abatekamutwe babateza ibihombo babereka kuzabona inyungu z’umurengera; Abayobozi b’inzego z’ibanze bakarushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo byabo, maze abo babona ko bafite imyumvire n’imimerere ibangamiye abandi bakagirwa inama ibafasha kujya k’umurongo w’abandi ntibakomeze kubuza abandi amahoro n’umudendezo. Ikindi tutabura kubwira abaturage baka ndetse n’abatanga urunguzi ni uko bose ari abafatanya_bikorwa ku cyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu, bityo ko ntawe ugomba guterwa ishema n’isheja ryo gusobanura ko uruhare yabigizemo ahari rushimishije. Gusa igishimishije, ikibazo cy’ubucuruzi bw’URUNGUZE “Banque Lambert” kigeze k’umusozo w’indunduro yo kurangira kuko abaturage babonye ububi bwarwo.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladisilas,

Umunyamakuru wa gasabo.net mu ntara y’Amajyaruguru.

 17,716 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *