Croix Rouge y’u Rwanda yatoje urubyiruko 700 rwo mu Karere ka Huye ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze

 

Abo bana 700 b’abanyeshuri  biga mu bigo by’amashuri yisumbuye  bigera kuri 14  byo mu Karere ka Huye. Mu minsi 3 bamaze  bigishijwe   gukora ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza kugira ngo bazakurane uwo muco mwiza.

Benshi mu bahawe amahugurwa bashima Croix Rouge y’ u Rwanda nk’umufasha wa leta yagize icyo gitekerezo cyo kubugisha ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze .

Bamwe muri bo bavuze ko bungutse byinshi birimo gutabara umuntu uhuye n’ikibazo cy’impanuka ndetse no gukumira ibiza kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Uwineza Yacinthe ati “Namenye uko natabara mugenzi wanjye aramutse agize ikibazo runaka akitura nko hasi uko namufata, ubundi nkatabaza akagezwa kwa muganga.”

Nkurunziza Emmanuel na we yavuze ko yamenye uburyo bwo gukumira ibiza kugira ngo bitica bantu cyangwa bikangiza ibyabo.

Ati “Batwigishije kujya dutera ibiti kandi tukabyibutsa n’ababyeyi bacu kandi tukazirika ibisenge, guca imirwanyasuri, gufata amazi ava ku bisenge n’ibindi. Icyo tugiye gukora ni ukubishyira mu bikorwa dufatanyije n’ababyeyi bacu.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko batoza abakiri bato gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza kugira ngo bakurane uwo muco.

Ati “Twifuza ko abakiri bato bakura bazi gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza kugira ngo babikunde hakiri kare.”

Yavuze ko mu bigo by’amashuri bitandukanye bahafite amatsinda akora ibikorwa nk’ibyo kandi bazakomeza kuyongera no kuyakurikirana kugira ngo agere hose.

Mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa , ku ruhande rwa Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta hari Sebaganwa , uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyepfo na Mazimpaka Emmanuel , umuyobozi ushinzwe itumanaho no gusura umubano .

Naho umushyitsi wari uhagarariye akarere ka huye ni  Kankesha Annonciata,Visi meya  Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza, yavuze ko abana batojwe babitezeho kuba imboni mu butabazi.

Ati “Bakabikora babikunze kuko iyo ukoze ikintu ugikunze ugikora neza. Kuba umutabazi ni byiza kandi twishimira ko babitozwa bakiri bato.”

Mu gusoza iki gikorwa habaye amarushanwa, abahize abandi bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo kwifashisha mu gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Muri gahunda za Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta , ikora ubutabazi bw’ibanze:Guhugura abakorerabushake mu Turere.Guhugura abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na za kaminuza. Guhugura abakora mu bigo byigenga ( amahoteli na za campanies zitandukanye).Gukora ubutabazi abakorerabushake bakoresha imbangukiragutabara gutabara ababa bagize ibibazo ahantu hahuriye abantu benshi nko mu mikino no mu byidagaduro no gukoresha imbangukiragutabara abarwayi bavanwa mu bigo nderabuzima bajyanwa mu bitaro.

 

 8,096 total views,  10 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *