Urubanza rw’abakekwaho kunyereza umutungo wa SOSERGI CO LTD, rwimuriwe tariki ya 21 Kamena 2022

Tariki ya 20 Gicurasi 2022 mu cyumba cy’ingoro y’ubutabera ku rukiko rwisumbuye rwa Rubavu,Intara y’Iburengerazuba habaye urubanza rw’abakekwaho kunyereza umutungo wa SOSERGI.CO.LTD.

Nkuko byasobaumwe n’umushinjacyaha abaregwa ni NIYONZIMA Fraterne,  visi perezida w’inama y’ubutegetsi, KIRENGA KALISA wari umuyobozi w’agateganyo waSOSERGI CO.LTD, HINJORI MUYOMBANA Methode , umwe mu bagize inama y’ubutegetsi, zisohora amafaranga, uwitwa MUSHIMIYIMANA Issiaka na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi Bwana BIZIMANA Edouard .

Urubanza rwatangiye sa tanu n’iminota 25 , umucamanza asoma amazina y’abaregwa asanga bose bahari, uretse umudamu umwe wajarajaraga hanze ku mpamvu tutazi, biba ngombwa ko bamutumaho ngo urubanza rutangire.

Bose n’ababunganira imbere y’urukiko , umucamanza yabwiye ababuranyi ko ufite ikibazo cy’uburwayi kimubuza guhagarara igihe kinini, aza kwicara.Niyonzima Fraterne yavuze ko afite ikibazo cy’umutsi (nerf sciatique), bamwe mu bari baje kumva urubanza bavuga ko ari ubwoba, dore ko bwica kurusha indwara y’igikatu.

Nibwo umucamanza ahaye ijambo  umushinjacyaha ngo asobanure icyo abo bagabo baregwa.Umushinjacyaha muri rusange yavuze icyo urwego rw’ubushinjacyaha rubakuriiranyeho.Avugwa ko baregwa ibyaha birimo ubujura, ubwinjiracyaha no gusisibiranya ibimenyetso.

Ku ruhande rwa Bizimana Edouard nka perezida wa sosoiyeti, umushinjacyaha yamushinje amakosa yagiye agaragara mu micungire ya sosiyeti SOSERGI.CO LTD, avuga ko ibyo ashinjwa abihakana.

Yaaaaa, nkuko abari muri salle babyiyumviye , mu buriganya n’ubujura byavuzwe muri sosiyeti SOSOEGI .CO.LTD, buri kirego cyose cyazagamo Niyonzima Fraterne nk’umufatanya cyaha ndetse ubushinjacyaha buvuga ko hari igitabo yarigishije  mu rwego rwo guhisha  ibimenyetso by’abiba umutungo wa sosiyeti agambiriye kukingira ikibaba ba Kirenga na Methode.

Umushinjacyaha ageze ku igura ry’imodoka , mu idosiye humvikanye kenshi amazina ya HINJORI MUYOMBANA Methode  na MUSHIMIYIMANA Issiaka  gushaka gusahura miriyoni 12 , byatahurwa bakifashisha , umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Me INGABIRE UWAYO Lambert bagafatira konti ya SOSERGI CO LTD iri muri KCB BANK ndetse barega  SOSERGI CO LTD  mu rukiko rw’ubucuruzi bagambiriye ko izo miliyoni 12,000,000rwf  zasohoka zikanyerezwa byitiriwe ko ari icyemezo cy’urukiko.Ikibabaje kandi  ngo nuko mu gutanga icyo kirego bakoresheje amasezera y’amahimbano.

Nkuko byasobanuwe n’ubushinjacyaha ngo amasezerano nyakuri y’amafaranga yaguzwe iyo  modoka ni miliyoni 25,000,000rwf amasezerano akaba yarabaye hagati ya BIZIMANA Edouard Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya SOSERGI CO LTD na Madamu UMUNEZERO Chantal wari uhagarariye HONEST BUSINESS SPAREPARTS LTD.

Ariko ngo igiteye urujijo ngo MUSHIMIYIMANA Issiaka nawe yiyitiriye  nyiri iyi modoka ku buryo agera n’aho atanga ikirego cyo gufatira konti za SOSERGI CO LTD.Perezida w’Inamay’Ubutegetsi  abonye ko harimo uburiganya yandikiye HINJORI MUYOMBANA Methode amusaba ibisobanuro byanditse ariko yanga kubitanga bigaragaza umugambi yari afite wo kunyereza umutungo w’ikigo.

Kuri KIRENGA KALISA nawe mu byo ashinjwa harimo gusesagura umutungo no kwiha ububasha , yigira umunyamigabane kandi ari umukozi.

Ububanza ntirwabashije gukomeza bitewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga cyane ko byagaragariraga buri wese ko n’umushinjacyaha yari afite ka giripe , biba ngomwa ko umucamanza yimurira urubanza tariki ya 21 Kamena 2022.

Nyuma yo gusubika urubanza bamwe mu bari barwitabiriye , bavuze byinshi.Bamwe bati ko twumvise ubushinjacyaha buvuga amakosa  ya ba Niyonzima Fraterne, Kirenge na Hinjori mu inyerezwa ry’umutungo wa SOSERGI, kandi tariki ya 28 Kamena 2022 hakaba hateganyijwe inama rusange ivuga ku inyerezwa ry’umutungo bizagenda gute.

Aba bagabo se, muri iyo nama bazavuga iki?Cyane ko n’abanyamuryango babarega kunyereza umutungo, bazavuga ko babeshyerwa kandi n’ubushinjacyaha bubibarega.

Abandi bati:”Ababashyigikiye nka:Kayiranga Kagorora Emmanuel,Rugomboka Alphonse, Biziyaremye Marcel na Kayumba Nyota Jeanette bazavuga iki koko?Dore ko bakekwaho kwigira inzobere mu gusenya amasosiyeti yashyizweho n’abaturage ngo biteze imbere, bakaba ba rusahurira mu nduru.Ahubwo muri iyo nama hagomba kumvikana ibisobanuro bya Olivier Ryahama wigeze kuba visi perezida na  Saiba Bizimana Pascal , bavuga aho  bashyize amafaranga bagurishije ubwato bw’abanyamuryango.

Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *