Umutekamutwe Twagirimana Charles yongeye kumvikana mu buriganya bwo gusenya EDNTR

Twagirimana yakunze  kuvugwaho amakosa atandukanye akorera abantu  ariko ntabibazwe .Uyu mugabo wiyita bishop, bivugwa ko nta mashuri y’idini azwi yize ,kuko nta shobora kuvuga igifaransa cyangwa urundi rurimi uretse ururimi rwe gakondo ikinyarwanda.Ariko akarenga akiyita umuvugizi w’itorero ryabandi   EDTNR.

Kubera kudahanwa byatumye itorero rya EDNTR arishora mu manza z’urudaca. Ariko kubera ubushishozi bw’ubutabera mu Rwanda byarangiye atsinzwe.

Bamwe mu bakristu n’abapasitoro batandukanye bibaza impamvu yiyita umuvugizi wa EDNTR, mu Rwanda  kandi bizwi ko,  Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim ariwe muvugizi w’itorero EDNTR mu mategeko nkuko byemejwe n’Urwego rwa Leta rushinzwe amadini RGB.

  Twagirimana Charles , aranze abaye rwiziringa mu itorero  EDNTR mu Rwanda.Uyu mugabo  yirirwa yiruka mu biro bya RGB, n’amadosiye abwira buri mukozi wese abonye  ngo amufashe kwegukana itorero EDNTR.

Amakuru atugeraho nuko bose bamumenye .Uretse na bamwe mu bakozi ba RGB  , hanze ho bamufata nk’umutekamutwe  wataye umutwe kubera amakosa ye.I Muhanga iyo bakubonye muri kumwe ntawongera kuguha umukono kuko baba bakubonye nk’umugambanyi.Iyo hari ukurabutswe muri kumwe ahita avuga ngo bariya bagabo uwo bari kugambanira ntiyiriwe ntaraye pe!Iyo akuguriye amata cyangwa fanta, unywa vuba vuba nk’umufa w’imbwebwe.

Bivugwa ko ushaka guteza amakimbirane muri itorero cyangwa mu yirindi shyirahamwe yifashisha Twagirimana Charles.Mu itorero ADEPR, mu gihe cya ba Tom RWAGASANA yigeze kwifashishwa bashinja ibyaha abo batavuga rumwe .Icyatangaje abantu icyo gihe,  nuko yongeye kugaragara ashinjura uruhande yari yashinje, byumvikane ko umuhaye akantu wese amujya inyuma.

Muri iyi minsi rero impamvu yongeye kugaruka mu itorero rya EDNTR ngo nuko haba hari uruhande ari kurwanirira rutifuza  inyangamugayo  Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim  mu mushinga yaba yizewemo  n’abaterankunga kuba yawuhagararira.

Bikavugwa  ko Twagirimana  yaba nibura  ari ku kiraka nkuko abimeneyereye .Ngo ni muri urwo rwego  Twagirimana ,ari ku kazi ko  gusenya  no gusebya  Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim  mu izina ry’itorero EDNTR  ngo atagira icyangombwa azahabwa. Bamwe mu bazi Twagirimana batangazwa n’imvugo agenda avuga kuri bishop Nyirinkindi  ngo ni   igipinga kitemera system, kandi bizwi neza ko yasenyewe, akicirwa abe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Ibya Twagirimana Charles ni amayobera rimwe avuga ko yavutse muri 1972 ko Late Rwigema Gisa Fred ari mwene wabo ko yaje kumusura i Musambira muri 1985 bakavugana  ku kibazo cy’impunzi zari muri Uganda.Ubundi akavuga ko yinjiye igisirikare cya APR mu 1992.Ubundi ngo yasahuwe  n’abapasiteri bagenzi be ibintu bifite agaciro karenze miriyoni 10.000.000 frws.None ho umuntu akibaza ukuntu yarwaniraga mu ishyamba  ukuntu yari abifatanyaije n’ubuvugabutumwa aho yasahuriwe  na bagenzi be,  b’abapasiteri  byose bikayoberana.

Twagirimana Charles  yongeye kumvikana mu gihe hari mushinga w’ivugabutumwa  F.M.I:Fondation Missionnaire uzakora  ibikorwa remezo byo mu byaro nko kubaka ibigo nderabuzima,amashuri  n’ibindi …utarabona uwuhagrariye ku buryo bw’amategeko muri RGB.

Nkuko twabivuze hejuru  Twagirimana Karoli akaba yaritabajwe n’udutsiko dutandukanye twa Kabogora Jaques ,  Bishop Nzeyimana Innocent mu gihe RGB , nta n’umwe iraha ibyangombwa byo kuwuhagararira mu Rwanda.

Mu biganiro bitandukanye ngirana na Twagirimana Charles , kuko ni incuti yanjye bisanzwe nanjye ntizera , akunze kumbwira ko yitabazwa aho urugamba rukomeye ngo n’undi wese uzaba afite ikibazo cyo gutwara undi ibye mu bimeze nk’amahugu ngo ari maso.

RUTAMU Shabakaka

 1,713 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *