Abakristu bo muri ADEPR, barasaba ubutabera gutegeka Tom Rwagasana n’agatsiko ke, gusubiza umutungo banyereje.

Itorero rya Pentekote  mu Rwanda, ADEPR ryagiye rivugwamo ibibazo bitandukanye birimo ubugambanyi, guhangana n’abashakaga kwimakaza ubusambanyi mu idini ndetse n’amacakubiri.
Mu mwaka wa 2012 ubwo itorero rya ADEPR ryayoborwaga na Pasiteri Usabwimana Samuel, hatangiye kujya havugwamo ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku myemerere.Uyu Samuel yaje gusimburwa, hajyaho komite nshya yari iyobowe na Pasiteri Jean Sibomana, yungirijwe na Tom Rwagasana.

    Sibomana, Mutuyemariya na Tom Rwagasana ( P/net)

Aba bagabo bakigera ku buyobozi bwa ADEPR, aho gukosora  ibyaregwaga Pasiteri Usabwimana Samuel, bihutiye kuzambya itorero bituma havuka ibibazo byinshi  bishingiye ku busahuzi no kugurisha ubupasiteri .Byavuzwe kenshi ko, kugirango  wimikwe  hari amafaranga  atishyurwa  wahaga Tom Rwagasana n’agatsiko ke, kugirango ube umushumba.

Kubera iyo myitwarire ya bayari bamwe mu bakristu bihutiye kunenga  Sibomana Jean  na komite ye kuko ibyo bakoraga bitari bijyanye itorero rya ADEPR, ahubwo ari iya kibabironi.

Bamwe mu bakristu bagaragaje  ko, Tom Rwagasana na Mutuyemariya Christine bakigera mu buyobozi bihutiye  kwaka abapasiteri bo hasi amafaranga bise cash gift, aya mafaranga akaba ataravuzweho rumwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR. Abapasiteri bo muri paruruwasi batayabonaga bahitaga birukanwa bagasimbuzwa abandi baguze ubupasiteri

Tom Rwagasana yavuzweho  gutanga  Sheki zitazigamiwe. We n’agatsiko ke bihutiye  kunyereza  amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni Magana abiri (200.000.000Frw) yari yatanzwe n’ abakristo bayashyira mu kigega bise CICO .

Ikindi cyavuzwe muri ADEPR ni uko,  Tom Rwagasana akimara kuba umuvugizi wungirije yafashe amakamyo 2 ya ADEPR ajya kuyakoresha business ze mu buryo butemewe. Nyuma barezwe  gucunga nabi imari ya ADEPR igera kuri miliyari ebyiri z’inguzanyo ADEPR, yari  yahawe na BRD ngo yubake Dove Hotel n’indi mishinga itandukanye.

Kubera kuryoherwa  n’ibyaha   uwitwa  pasiteri  Sebadende  n’agatsiko ke batanze inka za baringa.Bamwe mu bakirisitu  batangajwe  n’amagambo  pasitoro  Sibomana yavugiye muri uwo muhango wa baringa .Icyo gihe  yavuze ko  baje  gushumangira gahunda ya Girinka, yatangijwe na Perezida wa Repubulika yo koroza abantu. Ni uko batira inka esheshatu baziha abo bateguye .Ikibabaje nuko ibirori bihumuje abahawe inka bazatswe  ahubwo  bahabwa  uduseke turimo amafaranga.Hari uwahawe  agaseke karimo  ibihumbi mirongo itatu (30.000), abandi bahabwa  mirongo itandatu abandi  mirongo itanu, uwa menshi  icyo gihe yahawe ibihumbi 120.

Bikaba bivugwa ko hari agatsiko ka Tom Rwagasana  kihishe muri ADEPR, kagamije gutobera komite shya iriho ubu ikuriwe na Rev.Karuranga Efrem n’umuvugizi wungirije Karangwa John.

Bamwe mu bakristu bakaba batunga agatoki pasiteri Sebadende kuba Debande w’ako gatsiko kuko ibyo akomeje gukora biteye isoni .Nawe se, yavuzweho amanyanga   mu rurembo rw’Amajyaruguru yimuriwe mu rurembo rw’Iburengerazuba , nibura kugira ngo yikosore .Ntagezeyo , asubira kongera gukora amakosa .Ni muri urwo rwego  yahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka inyubako za ADEPR, no kuzisana bidapiganiwe.Ubu ngo imirimo yarakozwe ariko abakozi ntibarahembwa.Bamwe mu bakristu bakaba batangaza ko batibaza impamvu uyu Sebadende adashyikirizwa inkiko ngo yisobanure ku makosa akunze kuvugwaho aho akorera.

Ese Tom Rwagasana,  Mutuyemariya Christine , Sindayigaya Théophile na Gasana Valens bazakatirwa cyangwa bazaba abere .

Bamwe mu bakristu basengera muri ADEPR, batangaza ko ntayandi mananiza   bishop Tom Rwagasana ,  Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari na bagenzi babo bigeze gufunganwa nyuma bakaza kurekurwa, bagomba  kwishyura ibyo bariye!

Bati:’’Byumwihariko, Tom Rwagasana aramutse abaye  umwere , byaba bishumangiye bimwe yajyaga avuga ko ari inkota y’amugi 2. Nubwo agifite ivogonyo ariko ajye amenya ko  yafunguwe by’agateganyo isaha n’isaha yasubiramo akajya anywera imiti i Mageragere kuko yafunguwe avuga ko arembye? None se umuntu wahereye mu  kigega cya ADEPR ,  miriyoni 400 000 000 arazirya ararangiza. Gisozi ije, za miliyari aramira. None aridegembya hanze ngo yararenganye da! Ese ubu aravugira kuki koko? Abakristo ubu turi maso, turasaba  ubutabera ngo Tom na bagenzi be bagarure amafranga yacu vuba na bwangu. Ninde umushyigikiye muri ubu buryo, niba anahari , bamenye ko ubutabera  buhari  kandi turabwizeye buzadukemurira ikibazo kandi byihuse. Twizeye umucamanza mushya wasimbuye uwikuye mu rubanza mu minsi ishize, cyane ko abamuzi bahamya ko ari umuhanga , akaba inyangamugayo  mu kurengera inyungu za rubanda.”

 

Twabibutsa  Tom Rwagasana na bagenzi bazongera kwitaba  Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 29 Ugushyingo 2018, saa mbili za mu gitondo.Abaregwa hamwe na Tom Rwagasana ni Sibomana Jean, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe, Leonard Gasana, Sindayigaya Valens, Niyitanga Theophile, Saiton Benika, Mukabera Bertin, Lynea Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Mediatrice na Mukakamari Tharcisse.

Mu minsi ishize urubanza rw’abigeze  kuba abayobozi ba ADEPR rwari rwaburanishijwe ariko aho gusoma umwanzuro, umucamanza yiyambuye inshingano zo kuburanisha uru rubanza arwoherereza mu rugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu.

Nkuko  twabyanditse hejuru bose baregwa ibyaha birimo  kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano bakivuga rikijyana mu itorero rya ADEPR.

Uwitonze Captone

 

 

 

 

 1,339 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *